2_screenshot_2022-07-01_at_153900.png

Meya yashyingiranwe n’ingona yari yambaye ikanzu y’ubukwe barasomana (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Meya wa San Pedro Huamelula mu gihugu cya Mexique, Victor Hugo Sosa, yashyingiranwe n’ingona yari yambaye ikanzu y’ubukwe, yitwa Litte Princesss (Igikomangomakazi gito), barasomana nk’umugeni n’umukwe mu rwego rwo guhuza ububasha bwa muntu n’izindi mbaraga ziva mu ijuru.

Iyi ngona ifatwa nk’Ikigirwamana, ifite imyaka irindwi, yakoranye ubukwe gakondo na Meya Hugo mu gace ka San Pedro Huamelula in mu burengerazuba bw’amajyepfo bwa Mexico.

2_screenshot_2022-07-01_at_153900.png

Umukecuru wateguye ibi birori, Elia Edith Aguilar, yagize ati ” Bimpa ibyishimo byinshi kandi nkumva nishimiye inkomoko yanjye. Ni umugenzo mwiza.”

The Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugenzo wakomotse mu gihe cya kera igihe Aba-Esipanyolo batari bakaje muri ibyo bice. Ni umugenzo wakorwaga n’abo mu bwoko bwitwa Chontal na Huave.

Iyi ngona ariko yari iziritse umunwa ngo itagira uwo iruma.

0_a-female-reptile-is-pictured-in-a-traditional-ancestral-wedding-ceremony-between-victor-aguilar-may_1_.jpg

0_a-woman-holds-a-reptile-in-a-traditional-ancestral-wedding-ceremony-between-victor-aguilar-mayor-of.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Meya yashyingiranwe n’ingona yari yambaye ikanzu y’ubukwe barasomana (Amafoto)
    Uku Ariko ni uguhohotera inyamaswa, kuyifata Ku ngufu, kuyibuza uburenganzira kuyitera ubwoba n’Ibindi.

    None se kuki atayiretse ngo basomane atayihambiriye umunwa, amaguru n’amaboko? Ubwo se Hari uruhare iyo nyamaswa yabigizemo wenda ngo Abe yaryiterese nayo ibibwire ababyeyi bayo maze babiheshe umugisha? Uyu muntu rwose akurikiranwe ahanwe n’amategeko.

  2. Meya yashyingiranwe n’ingona yari yambaye ikanzu y’ubukwe barasomana (Amafoto)
    Uku Ariko ni uguhohotera inyamaswa, kuyifata Ku ngufu, kuyibuza uburenganzira kuyitera ubwoba n’Ibindi.

    None se kuki atayiretse ngo basomane atayihambiriye umunwa, amaguru n’amaboko? Ubwo se Hari uruhare iyo nyamaswa yabigizemo wenda ngo Abe yaryiterese nayo ibibwire ababyeyi bayo maze babiheshe umugisha? Uyu muntu rwose akurikiranwe ahanwe n’amategeko.

  3. Meya yashyingiranwe n’ingona yari yambaye ikanzu y’ubukwe barasomana (Amafoto)
    Isi irashaje igeze ku ndunduro muhungire muri KRISTO naho ubundi satani arakorana umwete!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  4. Meya yashyingiranwe n’ingona yari yambaye ikanzu y’ubukwe barasomana (Amafoto)
    Isi irashaje igeze ku ndunduro muhungire muri KRISTO naho ubundi satani arakorana umwete!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *