Umuyobozi w’akarere ka Bugesera uherutse gutorerwa indi manda, Richard Mutabazi yavuze ko mu mpano afite harimo kurera abana bato kuva ku mpinja, kuboza no kubaheka.
Uyu muyobozi ukunze gusabana n’abarimo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA, ubwo yari amaze kugaragaza impano yo gusoma amakuru, adategwa nk’umunyamakuru ubimenyereye.
Yabajijwe ku zindi mpano afite, asubiza ati: “Nta mpano zidasanzwe navuga ngira ariko burya iyo mfite akanya menya gutebya no gutarama. (…) Hanyuma ariko buriya nkagira n’impano yo kurera abana bato; kubitaho kuva ku ruhinja rukivuka, kuboza, kubaheka, kubaturisha umubi, abakuze kubakinisha, kubiriranwa; byose mbigiramo impano.”
Meya Mutabazi azwiho udushya nko gukoresha imvugo zigezweho z’urubyiruko no gusangiza abamukurikira inkuru zisekeje, nk’aho mu Gushyingo 2019 yigeze kuvuga uko umubyeyi we yamusanze mu biro by’akarere, amubaza impamvu ataruhuka ngo ajye kurya.
Mutabazi ayobora Akarere ka Bugesera kuva muri Gicurasi 2018, ubwo yasimburaga Nsanzumuhire Emmanuel wari weguranye n’abari bamwungirije.

Soma iyi nkuru https://www.bwiza.com/?Umubyeyi-wa-Meya-wa-Bugesera-yamusanze-mu-biro-amutunguye-amubaza-ikibazo

8 Responses
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
koza umwana ni iki? nziko boza ibyombo.
bavuga kuhagira umwana
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
koza umwana ni iki? nziko boza ibyombo.
bavuga kuhagira umwana
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
Abana se baraboza ni amasahane cg amasafuriya?
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
Abana se baraboza ni amasahane cg amasafuriya?
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
Ariko bavuga ngo ntawivuga amabi ameza ahari ariko n’ahatari ameza ntawe ndumva avuga amabi ye.
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
Ariko bavuga ngo ntawivuga amabi ameza ahari ariko n’ahatari ameza ntawe ndumva avuga amabi ye.
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
Ngo impano yo koza umwana no kumuheka?
Mfite impano yo koza abana no kubaheka_Meya Mutabazi
Ngo impano yo koza umwana no kumuheka?