Mfite ipfunwe, umugabo yambwiye ijambo ribi, ntakinyikoza mu buriri kubera umubyibuho

Sangiza iyi nkuru

Muraho, mu magambo make nifuza ko mungira inama nyuma yo kumara imyaka igera muri ibiri umugabo atakinyikoza mu buriri ngo ni uko nabyibushye ubu ngo akaba adafite imbaraga zo kunezeza mu gihe cyo gutera akabariro.

Tumaze imyaka 11 dushakanye, nkiri umukobwa ntabwo najyaga ndenza ibiro 54, maze kunyara umwana wa mbere narazamutse ngera mu biro 70, ariko aho mariye kubyara uwa kabiri mfite ibiro 91.

Umugabo wanjye twashakanye afite ibiro 63 ariko na nubu ntabwo yarenza ibiro 70. Avuga ko nkabije kuba munini, ngo ntabwo akisanzuro nk’uko byahoze, ngo akoresha imbaraga z’umurengera mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Rwose ubu ntakinyikoza pe, ngerageza kumusembura akaba yampa akanya nka rimwe mu cyumweru, ubundi akambeshya ko nta mbaraga z’ibyo afite. mungire inama.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *