Amahoro amahoro kuri mwese, nejejwe no kubana namwe aha kuri Bwiza.com, kandi nabashimira ku bw’ibitekerezo byanyu.
Ndisegura, sinifuza gutangaza uwo ndiwe, gusa ndi Umunyarwandakazi utuye mu Ntara y’Amajyepfo, ariko mfite akabazo nifuza ko mungiraho inama.
Umugabo wanjye tumaranye imyaka ibiri, dufite umwana muto, tutarabyara yakundaga kunyonka amabere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa se mbere arimo kuntegura.
Numvaga biryoshye pe, ndetse nkanabikunda, ariko aho mbyariye ntabwo byahagaze.
Naramubajije nti “Urabona aribyo konka nk’umwana? ansubiza ambwira ko ntacyo biba bimutwaye kandi ngo atanyonse amabere ubushake buragabanuka ku buryo ngo n’igitsina gishobora guhita kigwa.
Yansobanuriye ko ibyishimo bye ariho biva, gusa mbona bisigaye bimbangamira pe kandi na we nabimubwira akanyumvisha ko ibyishimo bye ariho bishingiye.
Muri make ubu nonsa umwana na se, mungire inama, ese hari umuti namuha wenda akabireka? ku bindi byo nta kibazo rwose akazi kose aragashoboye! Murakoze ntegereje comments zanyu.


