Bwiza

Michael Rubin yahuranyije Amerika na Tshisekedi, avuganira u Rwanda na M23

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 18 Ugushyingo 2026 saa 09:11
Michael Rubin yahuranyije Amerika na Tshisekedi, avuganira u Rwanda na M23

218013

Umunyamerika Michael Rubin wabaye umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo z'icyo gihugu (Pentagon), yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu makosa, kubera ruswa n’inyungu z’amasezerano y’ubucuruzi.

Rubin yabivuze mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru Washington Examiner ku wa 16 Ugushyingo 2026. Ni inyandiko yibanda kuri politiki y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump muri Afurika yo Hagati, cyane cyane ku mubano wa Washington na Kinshasa.

Yavuze ko n'ubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika n’intumwa yayo idasanzwe muri Afurika, Massad Boulos, bagaragaza ko ibiganiro na RDC bigamije gushaka amahoro, inyungu z’ubucuruzi zifite uruhare runini muri iyo politiki.

Rubin yavuze ko RDC ifite ubutaka burimo amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere w'ingenzi ku bukungu bw’isi bishobora kuba bifite agaciro ka miliyari 24 z’amadolari, gusa akavuga ko ayo mahirwe adahagije mu gihe igihugu gikomeje kugira ibibazo by’imiyoborere, ruswa n’umutekano muke.

Yagereranyije RDC na Afghanistan, avuga ko na yo yari izwiho kuba ifite ubutunzi bwinshi bwo mu butaka, ariko ko umutekano muke, ubutegetsi bw’abayoboke b’ubuhezanguni na ruswa byakomeje kubangamira ikoreshwa ry’ubutunzi bwayo.

Ku bijyanye na politiki ya Amerika muri RDC, Rubin yanenze Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio na Massad Boulos, avuga ko bagerageza guca iy'ubusamo aho gushyira imbere imiyoborere myiza n’umutekano urambye.

Ati: “Rubio na Boulos bombi barimo gushaka inzira z'ibusamo zishyira imbere ruswa aho gushyira imbere imiyoborere myiza n’umutekano urambye.”

Rubin kandi yanenze uburyo Washington ishinja u Rwanda uruhare mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, avuga ko u Rwanda na RDC byigeze gukorana mu bijyanye n’umutekano, mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.

Ati: “U Rwanda na RDC byakoranye mu by’umutekano kugeza ubwo Tshisekedi nta kindi yari afite cyo kubakiraho ubukangurambaga bwe bw’amatora, ahindikirira imvugo zishingiye ku moko.”

Rubin kandi yaburiye Amerika ko ikwiye kwitonda ku bijyanye n’uko ivuga ku Batutsi bo muri RDC.

Ati: “Nubwo bavuga cyane ku ngabo z’u Rwanda mu burasirazuba bwa RDC, nta n’umwe mu bashinja u Rwanda wigeze agaragaza imfungwa imwe y’intambara y’Umunyarwanda, cyangwa ngo agaragaze umurambo w’umusirikare w’u Rwanda.”

Yongeyeho ko hari Abatutsi benshi batuye muri RDC, bityo ko kuba umuntu ari Umututsi bidakwiye guhita bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ari Umunyarwanda.

Ku mutwe wa M23, Rubin yavuze ko atemera uburyo uyu mutwe ufatwa nk’udafite ishingiro, avuga ko washinzwe mu rwego rwo guhatira Leta ya RDC kubahiriza ibyo yari yarasezeranyije.

Ati: “Igitekerezo kivuga ko umutwe wa M23 udafite uburenganzira bwo kubaho ni ikinyoma. M23 yashinzwe kugira ngo ihatire Leta ya RDC kubahiriza ibyo yari yarasezeranyije mu ivugurura.”

Rubin yavuze ko mu 2024 yagiye mu bice bya RDC bigenzurwa na M23 anyuze muri Uganda, aho yamaze icyumweru, nyuma yo kuba yaragiye no muri Kinshasa.

Avuga ko ibyo yabonye mu bice bya M23 bitandukanye n’uko uyu mutwe ukunze gusobanurwa hanze ya RDC.

Ati: "Ibyo nabonye mu bice M23 igenzura byarantangaje: hari ibiribwa byinshi, umutekano uruta uwo nari niteze, ibikorwa remezo byinshi, ndetse n’imyumvire rusange y’icyizere no kwakira abantu b’amoko atandukanye.”

Rubin kandi yavuze ko impamvu RDC itabasha gutsinda M23 atari intege nke z’ingabo zayo gusa, ahubwo ko hari n’ikibazo cy’icyizere abaturage bafitiye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ku bijyanye na Perezida Félix Tshisekedi, Rubin yamunenze cyane, avuga ko ubutegetsi bwa Amerika budakwiye kumufata nk’umuyobozi ushobora gukemura ibibazo by’igihugu mu gihe hari ibibazo by’imiyoborere.

Yavuze ko Tshisekedi agomba kugarukira kuri manda ebyiri, anenga ibitekerezo by’uko ashobora gukomeza kuyobora RDC nyuma yazo.

Ati: "Tshisekedi agomba kuguma kuri manda ebyiri, ariko Boulos arimo gutera inkunga inzozi ze zo kugira manda ya gatatu.”

Rubin yavuze ko ibyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano wa RDC, cyane cyane kuko Tshisekedi atagenzura neza igihugu cyose.

Ati: “Tshisekedi ntagenzura Kinshasa gusa, ahubwo ntagenzura n’ibirombe biri ku birometero birenga 1,600 uvuye ku murwa mukuru.”

Ku bijyanye na ruswa, Rubin yavuze ko ari kimwe mu bibazo bikomeye bishobora kubangamira ishoramari muri RDC.

Ati: “Mu buryo bufatika, bivuze ko nta masezerano yo muri RDC ari matagatifu. Beijing ishobora buri gihe gutanga ruswa irenze iyo undi wese ashobora gutanga.”

Yavuze ko ari yo mpamvu avuga ko imiyoborere myiza ikwiye kuba intandaro y’ubufatanye bwa Amerika na RDC, aho kwibanda gusa ku kubona amabuye y’agaciro.

Rubin yanenze kandi ibihano Amerika yafatiye u Rwanda, avuga ko bishobora gusunika kure igihugu avuga ko ari kimwe mu bihugu bifite umutekano n’ubushobozi bwo kuba umufatanyabikorwa wa Amerika.

Ati: “Mu gihe Rubio afatira u Rwanda ibihano, yibagirwa ko nta bihano Amerika yafatira u Rwanda byagereranywa na Jenoside Amerika yafashije kuba yarabayeho kubera kutagira icyo ikora.”

Yavuze ko gushyigikira Tshisekedi bikabije bishobora kugira ingaruka zitandukanye n’izitezwe, kuko intege nke z’ubutegetsi bwe n’ukutemerwa na bamwe mu baturage bishobora kurushaho guteza umutekano muke.

Ati: “Aho kuzana amahoro, gushaka amasezerano kwa Trump na Boulos ubu bishobora kongera kubyutsa intambara.”

Rubin yavuze ko Amerika ikwiye guhindura uburyo yegera RDC, ikibanda ku miyoborere myiza, kurwanya imvugo z’amacakubiri no kubaka ubukungu burambye.

Ati: “Uburyo bwo kwemeza ko RDC igira umwanya mu bukungu bw’isi no kubona amabuye y’agaciro yayo ni uguhatira Tshisekedi kujya mu buhungiro cyangwa gufungwa, gushyiraho politiki yo kutihanganira na gato imvugo zishingiye ku moko, no gusaba Kinshasa gukurikiza urugero rwa Kigali mu guhinduka imbaraga mu bukungu.”

Michael Rubin ni umusesenguzi w’Umunyamerika wibanda kuri politiki n’umutekano mpuzamahanga, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, Iran, Iraq, Turukiya n’utundi turere.

Rubin yakoze kandi muri Minisiteri y'Ingabo za Amerika, aho yibandaga ku bibazo bya Iran na Iraq, ndetse akaba yaragiye muri Iraq mu rwego rw’akazi.

Yakoze ubushakashatsi ku bihugu birimo Iran, Iraq, Yemen na Afghanistan, anagira uruhare mu guhugura abasirikare ba Amerika ku bibazo by’amakimbirane n’iterabwoba.

Afite impamyabumenyi ya Bachelor’s muri Biology, Master’s na PhD mu Mateka yakuye muri Yale University, kandi ni umwanditsi w’ibitabo wanditse ibirimo Dancing with the Devil: The Perils of Engaging Rogue Regimes, Eternal Iran: Continuity and Chaos na Kurdistan Rising.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.