MICT irizeza ko abakekwaho gukora jenoside bakidegembya vuba bazashyikirizwa ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rurizeza ko abakoze jenoside bakidegembya vuba nab bazahura n’ubutabera nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere ushize, amashyirahamwe y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, asabiye ko hashyirwaho “ingufu nyinshi” mu gukurikirana no gufata abakoze jenoside.

“N’ubwo hakozwe byinshi na Mechanism mu gufata abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakenewe imbaraga nyinshi zo gukurikirana no guta muri yombi abahunze ubutabera mu myaka irenga 26, kugira ngo baburanishwe ku byaha byabo, ” uyu ni Jean-Pierre Dusingizemungu, perezida wa IBUKA, abwira Abubacarr Marie Tambadou , Umwanditsi w’uru rukiko rwasigariyeho urwa Arusha mu nama yabereye i Kigali.

Dusingizemungu yavuze ibi nyuma y’amezi hatawe muri yombi Felicien Kabuga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze imyaka isaga makumyabiri yihishe.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda muri Kanama bwatangaje ko igihugu cyasohoye impapuro mpuzamahanga zirenga 1.000 ndetse n’ibirego bishinja abakekwaho uruhare muri jenoside bataratabwa muri yombi bari hirya no hino ku Isi.

Dusingizemungu yavuze ko hari abantu benshi bagize uruhare muri jenoside bahunze bakomeje kuba benshi mu bihugu by’amahanga, ahamagarira uru rukiko ruzwi nka MICT gushimangira ubufatanye n’amahanga kugira ngo babate muri yombi.

Yavuze ko IBUKA itengushywe n’ibihugu byananiwe guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside ndetse n’ibinaniza kubata muri yombi no kubaburanisha.

Hagati aho, Dusingizemungu avuga ko umubano hagati ya IBUKA n’uru rukiko wateye imbere kuva hafatwa umuntu wakekwagaho kuba mu ba mbere bacuze umugambi wa jenoside, Felicien Kabuga.

Tambadou, nk’umwe mu bayobozi bakuru ba MICT, yavuze ko urukiko rwiyemeje guharanira ko ubutabera bwagera ku barokotse n’abazize Jenoside yo muri 1994, nubwo hari ibibazo bike urukiko rugihura nabyo mu gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho icyaha.

Yijeje ariko ko abakoze itsembabwoko bakomeje kwidegembya hirya no hino ku Isi bidatinze nabo bazashyikirizwa ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *