Migi yavuze ku byo kuba yararebye imyitozo ya Rayon Sports ku mbaraga ashinjwa

Sangiza iyi nkuru

LUmutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yanyomoje ibyo ashinjwa byo kuba yarakoroganye n’abantu bo muri Rayon Sports kugeza arebye imyitozo y’iyi kipe ku mbaraga.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Stade Ubworoherane, mbere yo kuhatsindirwa na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru.

Migi ni umwe mu bari bagiye kureba iyi myitozo, gusa birangira ubuyobozi bw’iyi kipe bumusabye ko yasohoka.

Byavuzwe ko uyu mutoza yinangiye bikarangira arebye iriya myitozo ku mbaraga, gusa mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gutsinda umukino wo ku Cyumweru yavuze ko ayo makuru atari ukuri.

Ati: “Buri muntu avuga bitewe n’amarangamutima ye, nibyo koko twaje kureba imyitozo nk’abandi bose hari harimo n’abafana, twari duhari tuje kureba imyitozo, umusore witwa Mugisha twaranabanye muri La Jeunesse araza arambwira ngo ntabwo wemerewe kureba imyitozo yacu, ndamubwira nti ‘nta kibazo.”

Yakomeje agira ati: “Team Manager Mujyanama yari ahari, ndamubwira nti ‘niba ntemerewe kubera imyitozo nta kibazo’. Abantu barabasohoye mpita nisohokera nanjye ndagenda, uwakubwiye ko natsimbaraye nkareba imyitozo ibyo bintu nta kuri kurimo, sinibaza impamvu ibyo bintu atabivuze nimugoroba akaba abizanye nonaha nyuma y’umukino.”

Ku byo kuba yaraje avuga ko ari we uhagarariye abakora amasuku muri Stade, Migi yavuze ko ntacyo yarenzaho kuko uyu mukino haba havuzwe amagambo menshi.

Ati: “Ntacyo narenzaho imikino nk’iyi haba havuzwe byinshi, nibyo koko naje kuyireba, imyitozo ya Rayon Sports naje kuyireba hari hari n’abafana benshi cyane, baje baradusohora ndababwira nti nta kibazo, uwo bita Mugisha niwe watsimbaraye Mujyanama akamubwira ngo imyitozo yararangiye, Mugisha arakomeza aratsimbarara mpita nisohokera ndagenda. Nta kindi narenzaho ariko nta kuri kurimo.”

Gutsinda Rayon Sports byatumye Musanze FC yisubiza umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 16, mu gihe Rayon Sports yahise ijya Ku wa gatandatu n’amanota icyenda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *