Miliyari 68 zigiye gukoreshwa mu gukundisha Abanyarwanda umuco wo gusoma ibitabo

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda iratangaza ko igihe gukundisha abanyarwanda umuco wo gusoma ibitabo by’ikinyarwanda hibandwa ku bakiri bato, iyi gahunda ikaba izatuma byibuze abana basaga Miliyoni 1 bazaba bamaze gufashwa muri ubu buryo mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.
Ibi ni ibyatangajwe ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gashyantare 2017, ubwo hatangizwaga uyu mushinga wo gutera inkunga abana b’abanyarwanda ngo babashe gukunda gusoma ikinyarwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhango waranzwe n’amasezerano y’ubufatanye ku nkunga y’umuryango nterankunga nyamerika wa USAID ukaba ari na wo uatera inkunga iyi gahunda.
Iyi gahunda yo gufasha abanyarwanda gukunda umuco wo gusoma, ikubiye mu nsanganyamatsiko zirimo amoko atandukanye, aho zimwe zishingiye kuri gahunda yo gutoza abanyeshuri, abarezi n’abandi.
Izi gahuda zirimo “Mureke dusome” izaba igamije guha uruhare ababyeyi rwo kwicarana n’abana bagasoma ibitabo bizaba byaragenwe, ibi ngo bikaba bizafasha ku mpande zombi gukundishanya gusoma ikinyarwanda.
Indi gahunda ni nka “Soma umenye”, iyi yo ikaba izaba igamije gutoza abalimu gusoma no kubaha ibikoresho bihagije bibongerera ubumenyi cyane cyane mu buryo bya interineti mu rwego rwo kugira ngo na bo babashe kubitoza abo barera n’izindi.
Uhagarariye Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles wari muri uyu muhango, yavuze ko bari gutera inkunga iyi gahunda mu rwego rwo kugira ngo abana babashe gukura bazi ururimi rwabo kavukire, bazi kuruvuga, kurwandika no kurwumva.
Yagize ati”umubano wacu n’u Rwanda ugamije kurufasha kugera ku ntego z’icyerekezo 2020, guteza imbere ubumenyi bw’ururimi rw’ikinyarwanda mu bana b’u Rwanda ikaba ari imwe muri gahunda zacu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batera inkunga Guverinoma y’u Rwanda kuko na yo iba yagaragaje uruhare n’umuhati mu guteza imbere uburere bw’umwana.
Isaac Munyakazi, ni umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi. Avuga ko iyi gahunda izafasha igihugu gutera imbere mu bukungu kuko intego za cyo zizaba zirimo ubumenyi buhagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *