Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (WFP), ryavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 13 bo mu Ihembe rya Afurika bugarijwe n’inzara ikabije.
Ibihe by’amapfa byagize ingaruka ku baturage b’aborozi n’abahinzi hirya no hino mu majyepfo n’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Ethiopia, mu majyepfo y’iburasirazuba n’amajyaruguru ya Kenya ndetse no mu majyepfo ashyira hagati muri Somalia, hakaba hateganijwe ko imvura iri munsi y’ikigereranyo ishobora guteza ibibazo mu mezi ari imbere.
Kuri uyu wa Kabiri, Michael Dunford, umuyobozi mu biro by’akarere ka WFP muri Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati: “Umusaruro warangiritse, amatungo arapfa, n’inzara iriyongera kubera amapfa akomeje kugira ingaruka ku ihembe rya Afurika.”
Ati: “Ibihe birasaba ibikorwa by’ubutabazi byihuse no gushyigikira abaturage kugira ngobashikame kubw’ hazaza.”
Ibura ry’amazi n’inzuri kubera ibihe by’imvura bikurikiranye byatsinzwe byangiza imyaka kandi bitera impfu nyinshi z’amatungo nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Byongeye kandi, kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa nyamukuru, guta agaciro kw’ifaranga, hamwe no kugabanyuka ko gukenera abakozi bakora mu buhinzi byagabanije ubushobozi bwo guhaha ibiryo.
WFP yavuze ko imiryango iri guhatirwa kuva mu ngo zayo, bigatuma amakimbirane yiyongera hagati y’abaturage.
Imibare y’imirire mibi nayo ikomeje kuba hejuru mu karere kose kandi bishobora kwiyongera mu gihe nta gikorwa cyihuse.


