Miliyoni 25 z’Abanyasudani bakeneye ubufasha bwihutirwa – Loni

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye watangaje kuwa Gatanu ko miliyoni 25 z’abaturage muri Sudani bakeneye ubufasha bwihuse, kandi miliyoni 8,6 bakuwe mu byabo.

Umuyobozi wa OCHA muri Sudani, Justin Brady yagize ati: “Uyu munsi, Sudani ni hamwe mu hantu hateye ibyago ku butabazi ku Isi. Kimwe cya kabiri cy’abatuye Sudani, miliyoni 25, bakeneye ubufasha bw’ubutabazi”.

Avuga ko “abantu benshi bahunze amakimbirane mu mwaka ushize muri Sudani kurusha ahandi ku Isi,” Brady yagize ati “byibuze miliyoni 8,6 z’abantu bahatiwe guhunga ingo zabo, harimo miliyoni 4 z’abana.”

Yongeyeho ko “hafi miliyoni 2 zahungiye mu bihugu by’ibituranyi,” mu gihe avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 5 bugarijwe n’inzara, cyane cyane mu turere tutoroshye kugeramo nka Khartoum na Darfur.

Yavuze ko abantu bagera kuri miliyoni 18 bahanganye n’ikibazo cyo kwihaza mu biribwa gikabije, abo bakaba bariyongereyeho miliyoni 10 ugereranyije n’umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Brady yagaragaje ingaruka zikomeye z’intambara ku bana, kuko yashimangiye ko “abana bagera ku 730.000 bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije kandi nta bufasha bwihuse.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *