Mimi Mehfira yahamirije abamukurikira ko ubu yamaze kumenya gusokoza umusatsi we ukanyerera ngo kuko umugabo we Ngabo Medard wamamaye muri muziki nyarwanda nka Meddy awukunda.
Hari abavuga ko ubwiza bw’umugabo bureberwa ku mafaranga afite cyangwa se uko umubiri we wubakitse, yarakoze siporo zihagije akagira umubiri ukomeye, akaba aribya bintu abagore bamwe bamukundira.
Gusa ku bagore, buri mugabo wese akunda umugore usa neza mu myambarire, kwita ku nzara ariko byagera ku musatsi bikaba agahebuzo kuko abagabo benshi bakundira abagore babo umusatsi.
Meddy na we rero ntiyatanzwe kuko yamaze kubyinjiramo ndetse umugore we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko umugabo we akunda umusatsi unyereye mu buryo bukomeye.
Mu butumwa buherekejwe n’amashusho arimo gukora ku musatsi we gacye gacye, Mimi yagize ati: ”Umusatsi utunganyije neza mu buryo burabagirana cyangwa se bunyerera ufungiye inyuma, byamaze kubera umuco Meddy.” Meddy na we yahise amwereka ko bimunezeza cyane.
Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia amaranye na Meddy imyaka 2 kuko bemerenyije kubana muri Gicurasi 2021, aho baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Mutarama 2020 ni bwo bibarutse imfura.

