Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemerera abavuye muri FDLR mu gutaha mu rwababyaye. Yavuze ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’abanyarwanda zirimo n’abahoze muri FDLR babarizwa ku butaka bw’igihugu cye. U Rwanda ruherutse kwakira abagera ku 103. Lutundula yabigarutseho ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu avuga ku myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na RDC yabereye muri Angola. Ubwo yagarukaga kuri uyu mwanzuro, Lutundula yavuze ko igishimishije ari uko ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwemeye kwakira impunzi z’Abanyarwanda baba muri iki gihugu. Ati “Hagomba gushyirwaho uburyo bufasha impunzi gutahuka. Iki ni ikintu cy’ingenzi, ni ngombwa ko ngisobanura.” Yakomeje agira ati “ Iyo tuvuze impunzi, ntabwo ari impunzi gusa z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda cyangwa Uganda zifitanye isano na M23 ahubwo ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye, u Rwanda binyuze muri Perezida warwo rwemeye ihame ry’itahuka ry’impunzi by’umwihariko zirimo abagize umutwe wa FDLR bari ku butaka bwacu.” “Kuko nk’uko mubizi, u Rwanda ntirwemeraga ko aba FDLR bataha, rwaravugaga ngo ni abantu bakoze Jenoside ariko ubu [rwabyemeye] mu buryo bweruye binyuze mu itangazo.” Haribazwa niba Lutundula atazi ko u Rwanda rumaze imyaka 25 rushyizeho Komisiyo ishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo bamara amezi agera kuri atandatu i Mutobo mu Karere ka Musanze.

8 Responses
Min. Lutundula yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemerera abavuye muri FDLR gutaha
Kuki mutinda ku kigoryi kimeze nka Rutundura?
Umuntu atanga icyo afite? Amahanga yose azi neza uburyo bakirwa nuburyo babanza guhumurizwa I Mutobo.
A real Rwandan can not spend his time on a kindo of this stupide Rutundura

Ahubwo uyu afite uburwayi bwo mumutwe????????noneho gushoza intambara bashaka nukugirango bacyure fdrl,murwego rwo kuyitera ingabo mubitugu?nonse igihe impunzi zatangiriye gutahuka yabagahe?abahoze muri exfar batijanditse muri jenoside yakorewe abatutsi bamaze gutaha baranganiki?abashaka kumenya ukuri bazaje muRwanda ko ariho bataha bajya bakabihera ubuhamya?arabeshya kumugaragaro?yakabaye yemera integenke bafite mugukemura ibibazo bireba igihugu cyabo

Komperukase urwanda rwaragiyemurikongo guhiga FDRLbavuye kongo batayiranduye nosenibabyarabananiye bumva abanyekongo bobakora ibyabananiye

Ni, ikibazo pe.