Min. Nyirasafari yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Congo Brazzaville

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Congo Brazaville, aho baje kwigira ku Rwanda ku byo rwagezeho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, kongerera imbaraga abagore ndetse no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Iri tsinda ryari riyobowe na Amb. Guy Nestor Itoua  ryakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018, aho ibiganiro bagiranye byagarutse cyane ku ihame ry’uburinganire.

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira n’iterambere ry’umwana muri Ministeri y’iterambere ry’umuryango, Karekezi Alfred yasobanuriye iri tsinda uburyo u Rwanda rwateje imbere uburinganire ndetse no guha imbaraga abagore.

Nyuma y’ibiganiro izi mpande zose zagiranye, habayeho umuhango wo guhana imbano, ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Congo Brazaville.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *