Min. Sezibera nta byinshi yatangaje ku bivugwa ko yari arwaye uburozi yaherewe mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera, yagize icyo avuga ku makuru yavuzwe ko yarwaye nyuma akaza gupfa azize uburozi yaherewe mu Bwongereza.

Ni ubwa mbere mu gihe kigera hafi ku mezi abiri, agize icyavuga kuri aya makuru kuko ubusanzwe yamaganwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ayoboye, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ubutumwa bwa Nduhungirehe ku rukuta rwe rwa Twitter, bwagaragaye bunenga abakwirakwije aya makuru, ubutumwa bwe ni bwo Sezibera yahereyeho avuga ko abavuze ibi bakwiriye gufatwa nk’abagambanyi kandi bamwe muri bo ngo ni abicanyi.

Ati “Ni abanyamagambo b’abagambanyi. Bamwe muri bo ni abicanyi binjira mu mabanga y’abandi, abanyabwenge buringaniye, batagira imitekerereze. Ntimubategerezeho byinshi.”

Capture 6

Uretese gutera utwatsi ibyavuzwe n’abiganjemo abatavuga rumwe na Leta, uyu muyobozi ntiyavuze impamvu yari amaze igihe atagaragara mu ruhame. Ni ikintu benshi bafitiye amatsiko.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Gusa nanone abayobozi b’u Rwanda (ntibavuzwe amazina) babwiye Jeune Afrique ko Sezibera ari mu bitaro ariko bagahakana ko ari ku bw’impamvu z’uburozi byavugwaga ko yaherewe mu Bwongereza.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *