Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avuga ko nta gikuba cyacitse, mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2019, hiriwe inkuru z’iyegura n’iyeguzwa rya bamwe mu bayobozi ba tumwe mu turere.
Abicishije ku rukutwa rwe rwa Twitter, Min. Shyaka yasobanuye ko aba bayobozi ubwabo aribo bashyikiriza Njyanama z’uturere ubwegure bwabo cyangwa se nazo zikaba zabafatira ibyemezo zikabahagarika.
Yagize ati “Ibi byatewe n’imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye”.
Mu gihe benshi bakomeza kwibaza ibirimo kuba, biturutse kuri iri yegura n’iyeguzwa ry’abayobozi mu turere, Min Shyaka avuga ko nta gikuba cyacitse mu gihugu nk’u Rwanda gifite intumbero y’imiyoborere myiza.
Ati “Nta gikuba cyacitse, ibi ni ibisanzwe ku gihugu nk’u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu”.
Yongeyeho ko umwaka wa 2019 ari uwa nyuma ushyira icyerekezo 2020 ndetse uganisha muri kimwe cya kabiri cy’icyerekezo NST2024. Bityo ko abayobozi batari muri uwo murongo neza ngo buzuze inshingano bahawe, bagomba kuzamburwa cyangwa se nabo ubwabo bakaziyambura.
Kanda hano ubone uko mu turere bagiye begura abandi beguzwa
Â


