Min. Soraya aravuga impamvu ebyiri abucuruzi bagomba gufunga saa kumi n’ebyiri

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubucuruzi, Soraya M. Hakuziyaremye avuga ko hari impamvu ngenderwaho zatumye habaho icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kivuga ko ibikorwa by’ubucuruzi nk’amaduka, resitora, butike n’amasoko bigomba kuba byafunze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro na RBA, Soraya yavuze n’ubwo izi mpamvu zitandukanye, zihuriye ku gukumira COVID-19. Ati ” Mu mibare yatanzwe, haba abarwaye, abapfuye harimo abacuruzi n’abaguzi. Impamvu ebyiri nyamukuru z’iki cyemezo cy’uko ibikorwa by’ubucuruzi byafungwa saa kumi n’ebyiri. Iya mbere ni uko tugomba kwirinda cyane ahantu hahurira abantu benshi n’ibikorwa byabahuza ari benshi. Icya kabiri ni amabwiriza yashyizweho yo kugira ngo abantu babe bageze mu rugo saa mbili z’ijoro.”

Minisitiri yakomeje avuga ko ibi byanzuwe nyuma yo kubona ko bamwe mu bacuruzi bakomezaga gufungura, bagafunga ari uko isaha igeze,bigatuma isaha yo kugera mu rugo itubahirizwa.

Yasabye abacuruzi gukora mu buryo busanzwe bakirinda kuzamura ibiciro. Ashimangiye ko minisiteri ikomeza igenzura, abafatirwa mu makosa bakabihanirwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Min. Soraya aravuga impamvu ebyiri abucuruzi bagomba gufunga saa kumi n’ebyiri
    Leta ishaka kutwicisha inzara!abantu benshi hano muri kigali turya aruko tumaze guhaha kdi bitewe n’akazi dukora duhaha tukavuyeho kdi tukavaho(abenshi saa kumi n’ebyeri cg zarenze)aha ndavuga abakora imirimo y’ubwubatsi(abafundi n’abayede)abakora akazi ka securite(abasekirite) etc…ubwo c murumva turibubeho gute

  2. Min. Soraya aravuga impamvu ebyiri abucuruzi bagomba gufunga saa kumi n’ebyiri
    Leta ishaka kutwicisha inzara!abantu benshi hano muri kigali turya aruko tumaze guhaha kdi bitewe n’akazi dukora duhaha tukavuyeho kdi tukavaho(abenshi saa kumi n’ebyeri cg zarenze)aha ndavuga abakora imirimo y’ubwubatsi(abafundi n’abayede)abakora akazi ka securite(abasekirite) etc…ubwo c murumva turibubeho gute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *