Min.w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko hakiri imbogamizi muri gahunda mbonezamikurire y’abana

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko hakiri zimwe mu mbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma yibanda ku bikorwa bijyanye no kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato.

Ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018, ageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma yibanda ku bikorwa bijyanye no kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Minisitiri w’Intebe, yavuze ko imwe mu mbogamizi idindiza iyi gahunda,  ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.

Agira ati “Kubera uburemere bw’iki kibazo, gahunda mbonezamikurire y’abana bato ni imwe mu bikorwa by’ingenzi byashyizwe muri gahunda y’igihugu yo Kwihutisha iterambere,… Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda, hari ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku bijyanye n’ubumenyi mu mikurire y’abana, kutihaza mu biribwa hamwe na hamwe mu Turere n’ ikibazo cy’indwara nyinshi ziterwa n’isuku nke”.

Min. w’Intebe, Dr Ntirenge avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukora ibishoboka kugira ngo iyi gahunda y’Imbonezamikurire izashyirwe mu bikorwa uko bikwiye. Ibi kandi ngo binajyana no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’umyanzuro wafatiwe mu mwiherero wa 13 n’ Inama y’ Umushyikirano wa 2017.

Ati “Mu gukemura izi mbogamizi zose, Guverinoma yafashe ingamba zirimo kurushaho kuzamura imyumvire y’ababyeyi ku bijyanye no kugira ubumenyi buhagije mu mikurire y’umwana, no gushishikariza Abanyarwanda muri rusange kurushaho guharanira kwihaza mu biribwa bikize ku ntungamibiri”.

Avuga kandi ko gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi mu kurwanya imirire mibi hongerewemo imbaraga muri gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi, gahunda yo kuhira imyaka, akarima k’igikoni, ubworozi bw’amatungo magufi n’amafi, inkongooro y’amata ku mwana, gahunda ya Girinka na gahunda yo guhunika imyaka.

Kugira ngo iyi gahunda igere ku ntego kandi, avuga ko mu gihugu hari abajyanama b’ubuzima 44,619. Intego ikaba ari ukugira batatu mu mudugudu. Buri kwezi batanga inyigisho ku bagore batwite, abonsa n’abafite abana bari munsi y’imyaka 5. Inyigisho zabo zibanda ku buryo ababyeyi bategurira abana babo indyo yuzuye.

Politiki y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato yemejwe 2011 ivugururwa 2016. Ifite intego yo “guha abana bato bari munsi y’imyaka 6, amahirwe angana kuri serivisi zikomatanije z’imbonezamikurire y’abana bato mu buryo bufite ireme, buhuriweho kandi burambye”.

Ubushakashatsi bwa Banki y’Isi bwagaragaje ko 1/3 cy’abana muri Afurika bagwingiye. Mu Rwanda, ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 2014-2015 (DHS) bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bari ku kigereranyo cya 38%, kivuye kuri 44% mu 2010.

Mu mwaka wa 2015, igipimo cy’abana bapfaga batarageza ku myaka itanu cyari 50/1,000, kivuye kuri 76/1,000 mu mwaka wa 2010 (DHS 2014-2015). Intego ni uko mu mwaka wa 2024 kizagabanuka kikagera munsi ya 35/1,000.

pm2
Min. w’Intebe ageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma yibanda ku bikorwa bijyanye no kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *