Min. w’Intebe, Dr Ngirente yakiriye indahiro z’abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye indahiro z’abacamanza batatu bo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikari, abibutsa ko inshingano yabo ari ugutanga umusanzu ku gihugu kigendera ku mategeko.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri 2018, ku biro bye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe akaba yabifurije kuzuzuza neza inshingano bahawe banibuka ko ari igihango bagiranye n’Abanyarwanda.

Agira ati “Ndabifuriza kuzuzuza neza inshingano igihugu kibahaye, bishingiye ku kizere mwagiriwe n’ababakuriye muri izi nshingano nshya. Indahiro mumaze kugirira imbere yacu izahore ibaranga kandi ni igihango mugiranye n’Abanyarwanda twese n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu”.

Minisitiri w’Intebe, yabagejejeho bimwe mu bigomba guhora bibaranga kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo, kandi ngo binaranga n’ingabo z’u Rwanda.

Ibyo harimo, Gukora akazi kinyamwuga, Kuba inyangamugayo muri byose kandi hose; Gukorera mu mucyo; Gohora murangwa na disipulini nk’uko bisanzwe; Gushishoza mu manza bazajya baca n’ibibazo bizajya bibagezwaho; Kuba intabera mu buryo bwose bushoboka; Kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza; Kwirinda ruswa,…

Bababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda izabaha inkunga yose ishoboka kugira ngo bazarusheho kuzuza neza inshingano bahawe ndetse anabizeza ubufatanye.

Indahiro Minisitiri w’Intebe yakiriye ni iza  Lt. Col. Asiimwe Charles Madudu, Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikari n’indahiro y’abacamanza muri uru rukiko, Lt. Col. Ngabo Augustin na Maj. Sumanyi Charles.

KAL 9739 KAL 9754 KAL 9757 KAL 9763 KAL 9765

KAL 9721 1

KAL 9709 KAL 9750

KAL 9759

KAL 9824

KAL 9759 1

AMAFOTO : Primature

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *