Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uri mu ruzinduko mu Rwanda, atangaza ko yakwigira kuri Perezida Kagame ikoresha neza ry’igihe.
Min. w’Intebe, Narendra Modi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, ubwo bombi bitabiraga inama yahuje abashoramari n’abikorera bo mu Rwanda no mu Buhinde, i Kigali.
Yashimye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, iterambere, uburumbuke ku baturage bose, amahoro,… ndetse anaboneraho kumushimira ku bw’igihe cyose bamaranye.
Agira ati “Nishimiye igihe cyose namaranye na Perezida Kagame. Nagiriye ingendo mu bihugu byinshi ariko ndatekereza ko nakwigira kuri Perezida Kagame gukoresha neza buri munota w’igihe mbonye.
Min. w’Intebe, Modi yatangarije abashoramari bo mu Buhinde ko mu Rwanda, imiryango y’amahirwe y’ishoramari ifunguye kandi buri muryango ujyana ku wundi ndetse ko nawo ushobora kugeza ku yandi mahirwe menshi.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda hari byinshi rwakwigira ku Buhinde byo guteza imbere ibikorerwayo iwabo, ati “U Rwanda rufite byinshi rwakwigira kuri gahunda yashinze imizi mu Buhinde yo guteza imbere ibihakorerwa mu gihe natwe twahisemo guteza imbere iby’iwacu cyane cyane mu nganda, ubwubatsi n’ikoranabuhanga”.
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe Modi kuba yaraherekejwe n’abashoramari n’abikorera. Agashimangira ko hari byinshi bafatanya mu ishoramari n’ibijyana naryo, ibi akabifata nk’amahirwe ku mpande zombi.
Ati “Twese dushishikajwe no kubyaza umusaruro aya mahirwe dufite ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu no mu mpinduka zihuta mu iterambere dushaka twese”.
Min. w’Intebe, Narendra Modi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, akaba yasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali anasura umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu karere ka Rweru.




