Minisitiri w’Ubwikorezi wa RDC, Chérubin Okende Senga, yabwiye abitabiriye inteko ya 41 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO), iteraniye i Montreal muri Canada, ko hari ibihugu byo muri iryo huriro bishyigikiye icyo yise ubushotoranyi bukorwa n’u Rwanda ku gihugu cye.
Minisitiri Chérubin Okende mu ijambo yamaganye icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda ku gihugu cye avuga ko buhungabanya amasezerano mpuzamahanga agenga iby’indege za gisivile yashyiriweho umukono i Chicago mu 1944. Yagize ati “Ubushotoranyi bukorwa n’u Rwanda rushyigikiwe na bimwe mu bihugu bikomeye biri muri iri huriro bugira ingaruka kuri RDC. Ni ibikorwa bibi mu buryo bweruye bigira uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu Karere n’umutekano wo mu kirere.” Yavuze ko ubu bushotoranyi bwatumye bahagarika RwandAir. Yakomeje ati ” Mbabajwe no kubamenyesha ko bitewe n’ubukana bw’ubushotoranyi bwa hato na hato, amahame y’ubucuti, imikoranire inoze n’ubufatanye bigenwa na ICAO, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse amasezerano yose yari ihuriyeho n’u Rwanda.” Muri Gicurasi 2022 nibwo RDC yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo za RwandAir zigana muri iki gihugu. Icyo gihe yavuze ko Kigali ishyigikiye M23. Ibi birego u Rwanda rurabihakana. Intego nyamukuru y’iyi nama yasojwe kuwa 7 Ukwakira kwari ukurebera hamwe icyerekezo cy’ibihugu binyamuryango bya ICAO mu bijyanye n’ubwikorezi n’ingendo z’indege za gisivile, uko hakongerwa imbaraga mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere ndetse no gutora ubuyobozi bushya bw’uyu muryango, igikorwa cyabaye ku wa 4 Ukwakira 2022.


