Kuva ku itariki 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yateguje Abanyarwanda imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure n’inkangu basabwa kwitwararika.
MINEMA yavuze ko mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kugwa muri aya matariki y’impera z’Ukwakira 2025, igira inama Abaturarwanda yo kubahiriza inama zitangwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.
Iti:”Irinde urinde n’abandi ukurikize inama zitangwa n’ubuyobozi.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyari giherutse gutangaza ko kuva tariki 21-31 Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura mu gihugu cyose iri hagati ya milimetero (mm) 80 na 150.
Meteo Rwanda yavugaga ko mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hasi gato y’isanzwe igwa.
Meteo igira inama abantu bose kwirinda ko bagerwaho n’ingaruka z’imvura nyinshi.
Iti:”Bitewe n’imvura nyinshi izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’igihugu, Meteo iragira inama abaturage gufata ingamba hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko bagerwaho n’izo ngaruka, bubahiriza inama bagirwa n’abayobozi.”
Muri ibi bihe Abanyarwanda basabwa gukomeza gusibura imiyoboro y’amazi, gucukura imirwanyasuri, gushyira ibimenyetso n’uburinzi ku biraro bishaje, Kwirinda kwambuka imigezi na za ruhurura, n’ahandi hose hari umuvu w’amazi menshi.


