Ku cyumweru byibuze abarwanyi batanu baguye mu mirwano hagati y’umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho ugizwe ahanini n’Abanyamulenge n’imitwe ya Mai-Mai. Iyi mirwano yabereye i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko muri iyo mirwano, umurwanyi wo muri Twirwaneho yishwe mu gihe Mai Mai yatakaje abarwanyi bane.
Abarwanyi batandatu ba Twirwaneho nabo barakomeretse, mu gihe Mai Mai ari umunani nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga.
Abagize uyu mutwe w’Abanyamulenge bavuganye n’abanyamakuru bashinja imitwe ya Mai Mai “ifitanye isano n’ubwoko bw’Ababembe, Abafulero n’Abanyindu kuba baraduteye baturutse mu gace ka Lulenge na Kitumba”.
Amakuru akomeza agira ati: “Aho niho abana bacu bo muri Twirwaneho batabaye kugirango baturwanire.”
Iyi mirwano ibaye mu gihe abayobozi ba Congo batangiye imishyikirano n’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi mu byumweru bibiri bishize.

4 Responses
Minembwe: Batanu baguye mu mirwano hagati ya Mai-Mai na Twirwaneho
Twirwaneho ntabwo arumutwe witwaje intwaro nabaturage birwanaho, sinz’impanvu ikinyamkuru cyanyu mbona aricyo kubiba amacyakubiri,Mujye mutanga source zanyazo mureke kubeshya abantu

Respectful my home murenge
Minembwe: Batanu baguye mu mirwano hagati ya Mai-Mai na Twirwaneho
Respectful my home murenge