Capture

Minembwe: Drones za FARDC zibasiye Kaminuza ya Eben-Ezer na Radio Ngoma ya Amani

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyagabye ibitero bya bombe kuri Kaminuza Eben-Ezer (UEMI) y’I Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 22 Mata 2026.

Amakuru aturuka aha hantu, ibitero bishya bya drones za FARDC byibasiye inyubako za Kaminuza ya Eben-Ezer ya Minembwe (UEMI), iya Radio Ngoma ya Amani n’iya banki yo kuguza no kugurizanya.

Inkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga ko drones za FARDC zateye aho hantu inshuro ebyiri mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize. Aha ni muri matero nk’ijana n’izindi uvuye ku Kibuga cy’indege cya Minembwe.

kL93IzLa

Amakuru akomeza avuga ko hangiritse ibintu byinshi nubwo abakozi b’aho hantu babashije kurokoka.

Ibi bikaba bivugwa nyuma y’iminsi micye gusa hashyizwe umukono ku masezerano agamije gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’imirwano mu biganiro byabereye mu Busuwisi.

Agace ka Minembwe gaherereye mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi kamaze kumenyera gusukwaho amabombe bya hato na hato mu bitero bya drones by’Igisirikare cya Congo (FARDC).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *