Bwiza
ads

Minembwe: FARDC iri gusuka amabombe ahantu hatuwe ari ko yitegura igitero cyagutse

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 22 Ukwakira 2026 saa 09:46
Iminota 2 yo gusoma
Minembwe: FARDC iri gusuka amabombe ahantu hatuwe ari ko yitegura igitero cyagutse

Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryaraje rwantambi abaturage bo mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zaraye zibatera amabombe zikoresheje intwaro ziremereye na za drones.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FRN rivuga ko “Mu ijoro ryo ku itariki ya 21-22 Ukwakira 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu gutera ibisasu mu gace ka Rugezi gatuwe cyane mu karere ka Minembwe. Ibi bitero byakozwe hakoreshejwe drone ya kamikaze n'intwaro ziremereye. Ibitero bya bombe birakomeje kugeza ubu”.

Usibye ibyo bitero, itangazo rikomeza rivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwinjiye mu cyiciro gikomeye cy’imyiteguro ya gisirikare kandi burimo kwitegura kugaba igitero kinini, hakoreshejwe, icya rimwe, ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere, n’intwaro ziremereye zirasa mu ntera ndende.

“Irimo kongera ingabo n'ibikoresho bya gisirikare i Luvungi na Lubarika. Ku rundi ruhande, Ingabo z'Abarundi ziri kwambuka uruzi rwa Rusizi zerekeza mu kibaya cya Rusizi. Izi ngabo ziri gusanga izindi ziteraniye ahashyizwe icyicaro gikuru,” yongeyeho ko abacanshuro b'abanyamahanga na bo bari muri iyo myiteguro ya gisirikare.

Itangazo rikomeza rivuga ko nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano n’amasezerano mpuzamahanga, FRN, yiyemeje gukomeza kurengera abaturage no kubungabunga umutekano wabo. Kugira ngo ibyo bishoboke, ingabo za FRN zakanguriwe gufata ingamba zikenewe zo kurinda abaturage no gushyiraho ahantu hahagije hatekanye kugira ngo hatabaho guhungabanya umutekano wabo n’umutungo wabo.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.