Bwiza

Minembwe: FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye igitero ku baturage muri Rugezi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 18 Ugushyingo 2026 saa 07:08
Minembwe: FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye igitero ku baturage muri Rugezi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'imitwe y'inyeshyamba bafatanya izwi nka wazalendo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ugushyingo 2026, cyabyutse kigaba ibitero ku gace gatuwe cyane i Minembwe.

Ibi byemejwe na Fidele Rugabo, Umuvugizi w'umutwe wa Twirwaneho, umwe mu mitwe igize ihuriro "Front Pour la Refondation de la Nation" abinyujije kuri X.

Yagize ati: "Front pour la Refondation de la Nation" (FRN) iramenyesha abaturage ko muri aka kanya, abanzi ari bo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bagabye igitero ku baturage bo muri Minembwe, ahitwa i Rugezi."

Yakomeje agira ati: "Ingabo zacu ubu zirimo gukora ibikorwa byo kurinda abaturage no guhangana n’abo bagizi ba nabi babagabyeho igitero".

Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri iki gitero atangazwa mu kanya kari imbere.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.