Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, itariki ya 21rishyira kuri iki Cyumweru, itariki 22 Werurwe 2026, ihuriro ry’Ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa biravugwa ko zakajije umurego mu bitero by’indege zitagira abaderevu z’ubwiyahuzi.
Ibi bitero byibasiye uturere dutuwe cyane, harimo imidugudu ya Gakenke na Kalingi, ndetse na centre ya Minembwe nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Iri tangazo rigira riti: “ibi bitero bitarobanura byateje urupfu, bitera guhunga ku bwinshi kw’abaturage, ndetse binangiza imitungo myinshi.”
Itangazo ryongeyeho ko bigaragaza kwiyongera kw’ibikorwa bigamije kurimbura abaturage baho.
AFC / M23 irahamagarira Abanyekongo kuba abahamya b’ibyo bitero byateguwe, bikorwa nkana, kandi byeruye byibasira abaturage b’abasivili, bikorwa ku mugaragaro Isi yose irebera yicecekeye.


