minisannte_11-928db.jpg

Minisante yatanze ihumure ku cyorezo cya Marburg

Sangiza iyi nkuru

Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru,tariki ya 29 Nzeri 2024,Minisiteri y’Ubuzima yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagarutse ku cyorezo cya Marburg agaragaza uburyo butandukanye cyanduriramo n’uko cyakwirindwa.

Iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Marburg aho kigaragazwa n’ibimenyetso birimo kuruka, kuzana umuriro, kuribwa imikaya ariko uko iminsi itambuka niko bikomera bikaba byahitana n’umuntu,cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 27 Nzeri 2024.

Dr Sabin,yavuze ko umurwayi wa mbere wasanganywe iyi ndwara yari mu cyumba cy’indembe mu bitaro i Kigali, ari na byo byatumye yanduza abaganga batandukanye bamwitagaho.

Ati: “Binasobanura impamvu abaganga ari bo banduye kuko bahorana n’umurwayi, mu cyumba cy’indembe n’iyo waba wirinze cyane bishoboka byose ntabwo haburaho na gato ku muntu muba mwirirwanye uri kumusubiza mu buzima.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko nyuma bahise bapima abantu bari bageze muri icyo cyumba biganjemo abaganga bamwe basanga bamaze kwandura.

Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’ubuzima, avuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima kubera icyorezo cya Marburg kuko cyo kitandurira mu mwuka nk’uko byagenze kuri COVID-19. Aho yanavuze ko kukirinda bidasaba agapfukamunwa ahubwo bisaba kwirinda gukoranaho kuko yandurira mu matembabuzi.

Avuga ko iyi ndwara ku rundi ruhande yica ku kigero cyo hejuru, ni ukuvuga hagati ya 28% na 90% ku bantu yafashe.

Nsanzimana yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo ariko nanone abazi ko bashobora kuba barahuye n’umuntu wahitanywe nacyo cyangwa ukikirwaye yakwitangaho amakuru kugira ngo avurwe.

Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 300 bahuye n’abanduye ndetse abamaze gupimwa bose nta wagaragayeho ubwandu bushya.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kuyandura akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.

Mu gihe Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ihumuriza abanyarwanda ku dakuka umutima,Ambasade y’Amerika mu Rwanda yo yashyize hanze itangazo, risaba abayikorera bose gukorera akazi kabo bifashishije iya kure guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwayi ba Marburg bari kwitabwaho. Nkuko tuzi ko iyi ndwara ya Marburg ikwirakwira, Ambasade ya Amerika i Kigali, yategetse abakozi bayo bose gukoresha iya kure guhera ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 4 Ukwakira 2024.”

Ryakomeje rigaragaza ko kandi serivisi zatangwaga bisabye ko umuntu ajya kuri ambasade zibaye zihagaritswe.

Ati: “Serivisi zose zitangwa bisabye ko umuntu agana ambasade muri icyo gihe zizaba zihagaze zirimo serivisi zihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa rijyanye no kubona visa (Interviews).”
minisannte_11-928db.jpg
minisannte_5-73571_1_.jpg
minisannte_9-5dd50.jpg
minisannte_4-bba72.jpg
minisannte_1-57167.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *