Nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira babisabye ndetse n’umukandida ku mwanya wa Perezida, Mpayimana Philipe abishyize mu byo yakora mu gihe yaba atowe, Minisiteri ya Siporo yo ntikozwa ibyo guhindura izina ry’ikipe y’Igihugu.
Minisiteri ya siporo ivuga ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, rikaba ’Intare’, nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babitanzemo icyifuzo.
Ubusanzwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitwa ‘Amavubi’ gusa iri zina ryagiye rikurura impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda aho bamwe bakunze kuvuga ko ritajyanye n’igihe.
Aha niho abakunzi ba ruhago batangiye gusaba ko iri zina ryahindurwa hagashyirwaho nk’izina ry’inyamaswa y’inkazi aho batanze urugero bavuga nk’Intare, Ingagi n’izindi.
Nubwo mu bafana bimeze gutyo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, atangaza ko kugera ubu nta gahunda bafite yo guhindura izina ry’Amavubi ahubwo byaba byiza na yo agize ubukana.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta gahunda dufite yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu. Gusa, Amavubi na yo ashobora gukara akagira ubukana nk’ubw’Intare. Nitugira gahunda tuzababwira ariko kugeza uyu munsi ntayo.”
Minisiteri yagarutse kuri ibi nyuma y’uko Mpayimana Philipe uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda atangaje ko naramuka atowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu azahita ahindura iri zina kuko nta bukana rifite.


