Minisitiri akwiye kurara muri gereza kugira ngo yumve ingorane z’abafungiwemo_Umudepite muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Godwin Kunambi yavuze ko niba Minisitiri asuye gereza, agomba kuraramo byibuze ijoro rimwe kugira ngo yumve ingorane abafungiwemo bahura nazo.

Yabibwiye Minisitiri ushinzwe Itegekonshinga, John Palamagamba Kabudi, waganiraga n’abagize Inteko ya Tanzania kuri uyu wa 28 Mata 2021.

Depite Kunambi yavuze ko Minisitiri atajya asura abafungiwe muri gereza ngo abe yakumva ingorane bahura nazo zirimo kutarengerwa n’amategeko abagenga ndetse no gufungirwa ubusa.

Kugira ngo Minisitiri yumve neza izi ngorane, ngo byasaba ko araramo byibuze ijoro rimwe, Ati: “Iyo Minisitiri asuye gereza, akwiye kumaramo byibuze ijoro rimwe kugira ngo mu gitondo abe hari ikintu yaba yize ku bihabera.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *