Kuri uyu wa kane, itariki 18 Kanama 2016, minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yasuye Urwego rw ‘Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), areba aho ibikorwa bitandukanye RCS irimo gukora biri mu mihigo bahize umwaka ushize. Minisitiri yasuye inyubako ya gereza ya Mageragere izimurirwamo abagororwa bari muri gereza ya Gasabo na Nyarugenge yishimira aho inyubako igeze.
Mu bikorwa CG Rwigamba George, yagaragarije Minisitiri, harimwo uko umutekano wifashe muri gereza zose n’ imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bijyanye n’Umutekano Minisitiri yeretswe telefoni zigendanwa zuzuye amakarito abiri zafashwe zigiye kwinjira muri gereza n’izindi zafatiwemo imbere.
Yaneretswe kandi imodoka zabugenewe zakozwe mu buryo bw’umwihariko mu gutwara imfungwa n’abagororwa bajya cyangwa bava kuburana cyangwa mu mirimo isanzwe imfungwa n’abagororwa bakora itanga umusaruro.
Yanasuye inyubako ya gereza ya Mageragere asaba ko umuvuduko bariho mukuzamura izo nyubako bawukomeza kugira ngo mugihe cya vuba Imfungwa n’Abagororwa bari muri Gereza ya Gasabo na Nyarugenge zimurwe.
Yashimye Kandi imbaraga n’umurava ubuyobozi bushya bwa RCS bwashyize mu bikorwa bitandukanye bigamije gutanga umusaruro, ubutabera no kugorora.
Src:Mininter
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com





