feyproyxwaiaztn.jpg

Minisitiri Gatabazi yahaye abayobozi b’uturere barahiye inama zizabafasha gusohoza inshingano zabo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ugushyingo 2021, hirya no hino mu gihugu, abayobozi b’uturere baherutse gutorwa barahiriye inshingano batorewe, aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wari mu Ntara y’Uburengerazuba muri rusange yahaye abayobozi bashya inama zizabafasha kuzuza inshingano zabo.

feyproyxwaiaztn.jpg

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, JMV Gatabazi, wakurikiranye umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya b’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yagize ibyo asaba abayobozi bashya bizabafasha gukora akazi kabo neza:

*Urukundo,ubufatanye no gukorera hamwe;
*Kugira umuco wo gutega amatwi, kujya inama no kugisha inama;
*Kwitanga kuko akazi mugiyemo gakorwa amasaha yose y’umunsi, ariko mukazirikana n’imiryango yanyu;
*Kwirinda amakimbirane;
*Kwirinda kuzarira mu gufata ibyemezo;
*Kuzirikana ko umuturage ariwe uri ku isonga;
*Kurangwa n’umuco n’imigirire bihesha agaciro umuyobozi kuko muri indorerwamo abaturage bareberamo;
*Kunoza imitangire ya Serivise mu karere
*Gukemura ibibazo by’abaturage

Minisitiri Gatabazi yagize ati “Meya ukora neza ni uwegera abaturage akamenya ibibazo bafite; agakorana neza na bagenzi be ndetse n’izindi nzego bakorana. Aba bayobozi bigirire icyizere kuko n’abaturage barakibagiriye kandi birinde kugitakaza”.

feyifppwqami8br.jpg

Mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gushyikirizwa ibitabo n’ibindi byangombwa bikubiyemo ibikorwa by’Akarere, Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yashimiye komite nyobozi icyuye igihe avuga ko komite nyobozi nshya izakomereza aho isoje yari igejeje mu guteza abaturage imbere.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine ndetse na Guverineri w’Intara Emmanuel Gasana, bifatanyije n’abaturage ba Nyagatare mu muhango wo kwakira indahiro z’abagize Komite Nyobozi y’aka Karere no mu gikorwa cy’ihererekanyabusha ry’abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

Umucamanza mu Rukiko Rwisimbuye rwa Nyagatare niwe wakiriye indahiro y’Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet bagize Komite Nyobozi.

feyy4qowqamqn5c.jpg

Muri aka karere, Komite nyobozi icyuye igihe yahaye umukoro inshya wo gukemura ibibazo birimo kubaka ibiro by’akarere, kwimura abaturage batahawe ingurane ku muhanda uturuka Base-Gicumbi-Nyagatare.

Minisitiri Mukeshimana yasabye abayobozi bashya kugira ubufatanye n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa kugira ngo inshingano batorewe babashe kuzishyira mu bikorwa no gushyira umuturage ku isonga kugira ngo bamufashe kugera ku iterambere haba mu mibereho myiza no mu bukungu.

fey1x2dxmayhxkr.jpg

Guverineri Gasana Emmanuel yashimiye abajyanama na Komite Nyobozi y’Akarere, abizeza ubujyanama n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Intara mu gusohoza inshingano, anabasaba kwegera abaturage kugira ngo Igihugu kigire umuturage utekanye, ufite imibereho myiza kandi uteye imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *