Minisitiri Gatabazi yihanangirije ba Meya bashya ku busambo, amatiku no kwiyandarika

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yasabye abagize komite nyobozi z’uturere ndetse n’inama njyanama batowe kuzarangwa n’ubufatanye hagamijwe icyateza imbere umuturage, ariko nanone bakirinda ingeso mbi kugira ngo bazabashe gukora neza imirimo bashinzwe.

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko hari hamaze kurangira amatora y’abagize komite nyobozi z’uturere 27 tw’igihugu ndetse n’inama njyanama zatwo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abatowe ari inararibonye ndetse bakanaba batanga icyizere ku mikorere myiza izabaranga, abasaba kurangwa n’ubufatanye hagati yabo ndetse n’inzego bazajya bakorana.

Yabijeje ko leta izababa hafi mu buryo bwose ariko na bo bagakorera umuturage batiganda.

Ati: “Nibiyumvemo imbaraga, banumve ko kuba bagiriwe icyizere bibongerera imbaraga zo gukora akazi kabo neza. Kuko ushobora kuba uri umuhanga, ushobora kuba warize amashuri menshi ukaba ufite ubwenge bwinshi, ariko ntumenye guhuza n’abandi. Na byo tuzagenda tubibigishe.”

Minisitiri Gatabazi mu mpanuro yahaye aba bayobozi, yabasabye kugendera kure ingeso mbi kugira ngo bazabashe kuzuza inshingano zabo neza.

Ati: “Bakwiye kwirinda ibintu by’ubujura, bakirinda ibintu by’ubusambo, bakirinda ibintu byo kwiyandarika, bakirinda ibintu by’amacakubiri; ibintu by’amatiku ubundi ibindi akazi kazashoboka.”

Mu matora yabaye hitawe ku ihame ryuburinganire kuko umubare w’abagore wavuye kuri 41% ugera kuri 45.3%, abagore bayoboye inama njyanama bavuye kuri babiri bagera ku 10 na ho abashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere bava kuri babiri bagera kuri bane.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Gatabazi yihanangirije ba Meya bashya ku busambo, amatiku no kwiyandarika
    Umuyobozi yagombye kuba intangarugero. Niho impanuro atanga zikurikizwa nta nkomyi. Aha niho Minisitiri Gatabazi atatekereje yuko ibyo yakoreye muri Afurika Yepfo (amakaliso) byagombye kumukumira mu magambo avuga!

  2. Minisitiri Gatabazi yihanangirije ba Meya bashya ku busambo, amatiku no kwiyandarika
    Umuyobozi yagombye kuba intangarugero. Niho impanuro atanga zikurikizwa nta nkomyi. Aha niho Minisitiri Gatabazi atatekereje yuko ibyo yakoreye muri Afurika Yepfo (amakaliso) byagombye kumukumira mu magambo avuga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *