Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze guhagarika inama za buri gitondo bakora akenshi mu gihe abaturage babakeneye.

Minisitiri Gatabazi yabisabiye mu mwiherero w’iminsi ine wahurizaga abayobozi b’uturere bungirije 60 mu karere ka Bugesera, mu ntara y’iburasirazuba.

Yagize ati: “Inama akenshi zagiye ziba zigaragaza ko abaturage tubahoza mu nama nyinshi, ndetse usibye n’ibyo by’abaturage byo kubahoza mu nama, n’abayobozi kuba bari mu nama, abaturage bakaza kubashaka ntibababone.”

Uyu muyobozi yavuze ko inama za buri munsi zigomba kwimurirwa nyuma ya saa sita. Ati: “Byagaragaye ko hari inama ziba buri munsi, mu gitondo, zigatangira kare, abaturage bakazinduka baza ku biro, bagasanga abayobozi bari mu nama, bikagera saa tatu, saa yine, saa tanu, kandi abaturage bazindutse, basize akazi kabo. Twasabye rero yuko izo nama zashyirwa nyuma ya saa sita.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kandi nta muyobozi wemerewe kujya mu nama zitunguranye mu gihe yahaye abaturage gahunda yo kubaha serivisi. Ati: “Twumvikanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abegereye abaturage ko badakwiriye kujya abaturage bahaye gahunda zabo, ngo bagiye mu nama yatunguranye yatumijwe ku karere.”

Perezida Paul Kagame tariki ya 29 Ugushyingo 2021 ubwo yaganiraga n’abayobozi bashya ku rwego rw’uturere bari baherutse gutorwa, yabasabye kugabanya inama za buri munsi zituma abaturage bataha batabonye serivisi bakeneye.

Umukuru w’Igihugu yarababajije ati: “Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi, agatahira aho, ni iz’iki?” maze na bo bamusezeranya kuzigabanya nk’uko yabibasabye.

Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi guhagarika inama za buri gitondo
Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Uyu mwiherero witabiriwe na ba Visi Meya 60 bo mu turere twose tw'igihugu
Uyu mwiherero witabiriwe na ba Visi Meya 60 bo mu turere twose tw’igihugu

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo
    Murakoze rwose.

  2. Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo
    Murakoze rwose.

  3. Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo
    Batumva se reka nzindukire Ku murenge ndebe KO batambwira KO abayobozi bari mu nama

  4. Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo
    Batumva se reka nzindukire Ku murenge ndebe KO batambwira KO abayobozi bari mu nama

  5. Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo
    Nibyo ariko ntabwo bazabyubahiriza,cyane cyane nko mu irangamimerere.

  6. Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo
    Nibyo ariko ntabwo bazabyubahiriza,cyane cyane nko mu irangamimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *