Minisitiri Kahinda Otafiire yashinje abashumba ba Pentecôte gukenesha abakirisitu

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe ubutegetsi n’umutekano w’imbere muri Uganda, Kahinda Otafiire, yasabye abashumba b’itorero rya Pentecôte kudakomeza gukenesha abayoboke baryo, mu gihe bo badasiba kwikungahaza.

Uyu muyobozi yabivuze ku wa 14 Gicurasi 2022 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushima Imana yatumiwemo, wateguwe na Pasiteri Don Tumusiime uyobora urusengero rwa Bushenyi Town Temple.

Minisitiri Otafiire yagize ati: “N’ubwo abashumba basengera abantu bagakira, bibagirwa kubasaba ko bajya mu kazi. Ugomba gukora, ntukomeza kurambira Imana ngo iguhe amafaranga kubera ko yaguhaye ubwenge, amaboko n’amaguru kandi bikora neza.”

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba abashumba ba Pentecôte bakomeza gukusanya amafaranga bakura mu bayoboke, kandi aba bayoboke baba basinzira kubera inzara.

Yagize ati: “Biteye isoni ku bashumba b’itorero rya Pentecôte biyita ba Bishop n’andi mazina, nyamara itsinda rinini ry’abayoboke banyu baba bari mu bukene. Numva ko abashumba banabuza abantu kujya ku bitaro kandi ni bibi kuko siyansi ikorana n’Imana.”

Otafiire abona ari ikibazo gikomeye kuba hari abantu muri Uganda badashobora kurya inshuro eshatu ku munsi, ariko noneho ngo ikimutungura cyane ni uko bamwe mu bashumba ba Pentecôte batewe ishema no kuyobora abayoboke barwaye amavunja.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Kahinda Otafiire yashinje abashumba ba Pentecôte gukenesha abakirisitu
    Ibyo Minister avuga nibyo.Mu gihe Yesu yasize asabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,abitwa abakozi b’imana usanga bakamura abayoboke babo.Nyamara babarusha ubutunzi.Umukristu bivuga umuntu wumvira kandi wigana Kristu.Nta na rimwe Yesu cyangwa abigishwa be basabye amafaranga abayoboke babo.Birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

  2. Minisitiri Kahinda Otafiire yashinje abashumba ba Pentecôte gukenesha abakirisitu
    Ibyo Minister avuga nibyo.Mu gihe Yesu yasize asabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,abitwa abakozi b’imana usanga bakamura abayoboke babo.Nyamara babarusha ubutunzi.Umukristu bivuga umuntu wumvira kandi wigana Kristu.Nta na rimwe Yesu cyangwa abigishwa be basabye amafaranga abayoboke babo.Birirwaga mu nzira babwiriza ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *