Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitegura kwitabira CHAN ya 2021 iteganyijwe kubera muri Caméroun, asaba abakinnyi gutungurana bagatahukana intsinzi.
Minisitiri Munyangaju yasuye Amavubi kuri Hoteli La Parisse i Nyamata aho amaze igihe mu mwiherero, aherekejwe n’abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Maboko Shema Didier cyo kimwe na Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera.
Mu mpanuro Minisitiri Munyangaju yageneye abakinnyi b’Amavubi, yabasabye kwitwara neza kuko abanyarwanda bose babashakaho intsinzi, abasaba gutungurana bakazayitahukana muri Caméroun.
Ati: “Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, “INTSINZI n’ISHEMA RY’IGIHUGU”, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana intsinzi.”
Minisitiri Munyangaju yunzemo ati: “Mugende mukotane, muzakinane ishyaka kandi mwimane u Rwanda.”
Abakinnyi b’Amavubi uretse guhabwa impanuro, banashyikirijwe ibendera ry’igihugu na Minisitiri wa Siporo ryakirwa na Kapiteni Jacques Tuyisenge, nk’ikimenyetso cy’ubutumwa igihugu kiboherejemo.
Umutoza Mashami na Kapiteni Jacques Tuyisenge bijeje Abanyarwanda gukora ibishoboka byose bakitwara neza muri CHAN iteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, babasaba kubashyigikira.
Tuyisenge yagize ati: “Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana.”
Amavubi azahaguruka i Kigali ejo saa mbiri za mugitondo, ayobowe na Liza Kankindi usanzwe ari Komiseri ushinzwe imari muri Ferwafa, agere i Douala muri Caméroun saa sita z’amanywa.
Azakina umukino wa mbere wa CHAN ahura na Uganda Cranes tariki ya 18 Mutarama 2021, akurikizeho Maroc tariki ya 22 Mutarama 2021 hanyuma bazasoreze kuri Togo tariki ya 26 Mutarama 2021.

4 Responses
Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi gutungurana agatwara CHAN 2021
Gutwara iki?! N’iyo andi makipe ataba ahari ntimwagitwara kuko bagisubika@ hahahah !! Amavubi, bagende bigofotoze baupdatinge status bigarukire

Mukomere abanyarwanda tubafatiye iryi buryo
Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi gutungurana agatwara CHAN 2021
Mukomere abanyarwanda tubafatiye iryi buryo