Minisitiri Musabyimana mu kiganiro n'abayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo

Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo ko bidakwiye ko imirima y’icyayi iri mu turere tuyigize ibura abasoromyi kandi hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rwabuze akazi.

Hari mu kiganiro Ministiri Musabyimana yagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu ntara y’Amajyepfo guhera ku ntara kugera ku mirenge, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Dufite ibyayi hirya no hino byabuze ababisarura, aho umushoramari adusaba kuzana imashini. Ibyo bintu ntabwo ari byo. Meya yavugana na mugenzi we akamubwira ko hari akazi ku rubyiruko aho kugira ngo rwirirwe rwirukanka n’inzego z’umutekano mu migi. Tubashakire akazi bajye gusoroma icyayi bateze imbere ingo zabo. Ibyo bintu bitunaniza iki? Habura umwanya wo kubihuza.”

Minisitiri Musabyimana yongeyeho ko hari urubyiruko rwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko rujya gusoroma icyayi muri Uganda kandi mu turere turimo Nyaruguru barabuze abakozi bo kubikora. Ati: “Dushake uburyo mu minsi ya mbere bahaba, bamenyere akazi, bagakore, ubuzima bukomeze.”

Ikibazo cy’ibura ry’abasoromyi b’icyayi cyagarutsweho kandi n’abahinzi ndetse n’abayobozi b’inganda z’icyayi bo muri Nyaruguru ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’icyayi, igihembwe cya 2022/23, ku wa 16 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Cyahinda.

Bamwe mu bahinzi bo mu mushinga wa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru) ufasha abaturage guhinga icyayi ku misozi, babwiye BWIZA ko abasoromyi babuze. Ibyo bigatuma icyayi gisarurwa bitinze, bikagira ingaruka ku bwiza no ku bwinshi bwacyo.

Rwagasana Augustin, ufite ubuso bwa hegitari n’igice z’icyayi, yagize ati: “Abasoromyi ni bake kandi icyayi ni cyinshi. Bigira ingaruka ku nyungu tugikuramo. ”

Singayirimana Agnès uyobora abahinzi b’umushinga wa SCON, na we yemeza ko ibura ry’abasoromyi ari kibazo kibangamiye abahinzi. Yagize ati: “Uko ubuso buhinzeho icyayi bwaguka ni ko abakozi baba bake. Hakwiye ubukangurambaga bwimbitse abantu bakiga gusoroma.”

Naho Nsengiyumva Boniface, umuyobozi ushinzwe imirima y’icyayi mu ruganda rwa Nshili-Kivu, avuga ko naho abasoromyi babuze. Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’abasoromyi n’ubwo dukora ibishoboka byose ngo biyongere. Ubu dufite75% by’abo dukeneye.(..). Ntabwo umusaruro uboneka nk’uko wari witezwe.”

Nsengiyumva yifuza ko akazi k’ubusoromyi bw’icyayi kagirwa umwuga nk’iyindi, abagakoramo bakagirana amasezerano n’abakoresha.

Bihogo Étienne, umuyobozi w’umushinga SCON ku rwego rw’igihugu, avuga ko ikibazo bakigejeje kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Yagize ati: “Ni ikibazo turi gutekereza ku rwego rw’igihugu. Hakenewe abandi basoromyi bavuye mu tundi turere. Tuzareba ukuntu ubusoromyi bw’icyayi bwaba umwuga. Abaturutse kure tukabashakira amacumbi.”

No mu ruganda rwa Mata abasoromyi ntibahagije n’ubwo hari gahunda yo kubaha ifunguro rya saa sita, nk’uko umuyobozi ushinzwe imirima, Aloys Munyangaju yabivuze.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyaruguru, Assoumpta Byukusenge, yavuze ko kugira umwuga akazi k’ubusoromyi bw’icyayi ari wo muti. Yagize ati: “Gusoroma icyayi ni akazi nk’akandi kose. Uko twongera ubuso dukenera abakozi. Turashishikariza abafatanyabikorwa bacu kubaka amacumbi y’amasoromyi b’icyayi. Hari aho byatangiye. Birasaba ubukangurambaga.”

Magingo aya kandi mu karere ka Nyaruguru, habatizwa inganda 4 z’icyayi: urwa Mata, urwa Nshili-Kivu, urwa Muganza n’urwa Kibeho (Ekatera-SCON). Uru ruganda rwa Ekatera rwonyine rurateganya guhinga icyayi ku buso bwa hegitare (ha) 6,000. Ni ukuvuga ko ruzakenera abasoromyi basaga 40,000, nk’uko Bihogo yabivuze.

Igihembo ku musoromyi muri aka karere kiri hagati ya 60 na 70 Frw ku kilo cy’amababi yasaromwe. Ubimenyereye asoroma ibilo bisaga 100 ku munsi mu gihe cy’imvura.

Minisitiri Musabyimana mu kiganiro n'abayobozi bo mu ntara y'Amajyepfo
Minisitiri Musabyimana mu kiganiro n’abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri
    Mutumizeho abasore bo muri Burera bakunda kujya kugisoroma Uganda murebeko murebeko icyo gusoroma kitabura

  2. Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri
    Mutumizeho abasore bo muri Burera bakunda kujya kugisoroma Uganda murebeko murebeko icyo gusoroma kitabura

  3. Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri
    Mutumizeho abasore bo muri Burera bakunda kujya kugisoroma Uganda murebeko murebeko icyo gusoroma kitabura

  4. Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri
    Mutumizeho abasore bo muri Burera bakunda kujya kugisoroma Uganda murebeko murebeko icyo gusoroma kitabura

  5. Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri
    Ntibikwoyeko abanyu bajya gushaka akazi ahandi ahibwo binozwe neza maze urebe ngo barabura n’icyo basoroma

  6. Minisitiri Musabyimana ntiyumva ukuntu icyayi kibura abasoromyi kandi hari abashomeri
    Ntibikwoyeko abanyu bajya gushaka akazi ahandi ahibwo binozwe neza maze urebe ngo barabura n’icyo basoroma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *