Minisitiri Mushikiwabo muri Cote d’ivoire na Burkina Faso nyuma yo guca muri Niger – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuva muri Tunisia akerekeza muri Niger, muri iyi weekend ishize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ukomeje kuzenguruka ibihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa abisaba kuzamushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yakomereje muri Burkina Faso avayo yerekeza muri Cote d’Ivoire aho yakiriwe n’abakuru b’ibi bihugu.

kabore
Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira na Perezida Kabore

kabore1

Muri Burkina Faso, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yakiriwe na Perezida Roch Marc Christian Kabore, baganira kuri kandidatire ye ku buyobozi bwa OIF, aho perezida Kabore avuga ko iyi kandidatire ari ikimenyetso cyo guhagarika umugenzo wari usanzwe warashinze imizi muri Francophonie.

louise
Minisitiri Mushikiwabo na Perezida Ouattara batambuka baganira

Naho mu gihugu cya Cote d’Ivoire, Perezida Alassane Ouattara yagiriye inama umukandida ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF, gutegura urupapruro rw’inzira rushingiye ku ntego zisobanutse kandi zishobora kugerwaho kubw’umuryango.

louise3

Minisitiri Mushikiwabo yagiye muri ibi bihugu nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 08 Nzeri yagiranye ibiganiro na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, aho yatangaje ko byari ngombwa ko mbere y’Inama ya Francophonie iteganyijwe mu kwezi gutaha muri Armenia; ari nayo izaberamo amatora  byari ngombwa ko ajya I Niamey kumva Perezida Mahamadou Issoufou, ngo yumve igikenewe cyane kuri Niger, kuri uyu muryango.

DmmKzLRXoAATFse
Minisitiri Mushikiwabo aganira na Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger

Minisitiri Mushikiwabo wemeje ko Niger ari igihugu cy’inshuti y’u Rwanda ndetse perezida Issoufou akaba umuvandimwe wa perezida Kagame, yavuze ko Niger ifite amateka afitanye isano cyane na Francophonie. Ati: “ Niger ni igiturage cy’ivuko cya Francophonie kandi ndatekereza ko byari bikwiye ko dushyira ayo mateka mu mwanya wayo….mu gihe twegereje imyaka 50 y’umuryango .”

Igihugu cya Armenia nicyo kizakira inama ya 16 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa izabera mu murwa mukuru, Erevan, guhera ku itariki 11 kugeza ku itariki 12 Ukwakira. Aha akaba ari nabwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa Francophonie uzasimbura Umunyakanadakazi, Michaà«lle Jean, nawe wifuza kuguma kuri uyu mwanya aho azaba ahanganye na minisitiri Mushikiwabo wenyine.

Uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa ugizwe n’ibihugu 58 ndetse n’ibindi 26 biwurimo nk’indorerezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *