Minisitiri Ngirente yashimye uruhare rwa Magufuli ku mubano w’u Rwanda na Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 22 Werurwe 2021 yashimye uruhare nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli yagize ku mubano w’u Rwanda na Tanzania.

Ni ijambo yavugiye mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera wabereye kuri sitade y’igihugu ya Dodoma muri Tanzania, mu izina ry’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Uyu muhango wari witabiriwe na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ndetse n’abahagarariye Guverinoma nka Minisitiri Ngirente.

Minisitiri Ngirente yagize ati: “Mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda no mu izina ry’abaturage ba Repubulika y’u Rwanda, ndihanganisha abaturage na Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania babuze umuyobozi ukunda igihugu; Nyakubahwa Dr John Pombe Joseph Magufuli.”

Yakomeje ashimira ibikorwa Dr Magufuli yakoze ubwo yari ku butegetsi, ati: “Leta y’u Rwanda yatewe ishema no gukorana bya hafi na Nyakubahwa Magufuli, nk’uwaharaniye ukwishyira hamwe k’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akanagira uruhare runini mu gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania. Ibikorwa bye byiza bizibukwa ibihe byose.”

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ndetse n’abahagarariye za guverinoma.

Dr Magufuli yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021, azize indwara y’umutima. Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe tariki ya 25 Werurwe 2021.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *