Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Henry Oryem, avuga ko ibiri mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) zihakana ko hari aho zihuriye n’ibitero bya M23 muri Rutshuru, nta gaciro bifite, abigereranya n’umwanda,imvugo yafatwa nko kwibasira ibyavuzwe n’urwego rw’ikindi gihugu. (rubbish). Muri iri tangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, RDF yagize iti: “Igisirikare cy’u Rwanda ntigira uruhare kandi ntishyigikira ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wahoze ari M23.” Uyu mutwe wagabye igitero muri Rutshuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo, amakuru amwe akavuga ko waturutse muri Uganda, andi akavuga ko waturutse mu Rwanda unyuze muri Pariki ya Virunga. RDF ivuga ko uyu mutwe utigeze uhungira mu Rwanda ubwo abarwanyi bayo barambikaga intwaro mu 2013. Iti: “Ariko uba muri Uganda, ahaturutse iki gitero, aho uyu mutwe witwaje intwaro wahungiye.” Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibivugwa mu bitangazamakuru n’abayobozi ko uyu mutwe wagabye igitero urutse muri iki gihugu cyangwa se wahungiye muri iki gihugu ari icengezamatwara (propaganda) rigamije kudobya umubano wacyo na RDC. Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021, Okello Oryem yavuze ko ” Ibyavuzwe n’ u Rwanda ari umwanda.” Ati ” Biriya ni umwanda, muragira ngo mbabwire ngo iki? ni umwanda.” Okello utashatse kugira byinshi abwira Abanyamakuru kuba u Rwanda rwaratunze agatoki Uganda ko icumbikiye abo muri M23, yakomeje avuga ko ” Ubu ibintu biri gusubira mu buryo, bimeze neza. Benshi mu bari bahunze bari gusubira mu ngo zabo.” Abasesenguzi bamwe bavuga ko kuba hari ukwitana bamwana ku hantu abiswe abo muri M23 baturutse bagafata imisozi ya Tshanzu na Runyoni, imirwano igakomera kugeza ubwo abagera ku bihumbi 11 bahungira muri Uganda, bishobora guteza umwuka mubi hagati ya Kinshasa, Kampala na Kigali.



4 Responses
Minisitiri Okello yibasiye u Rwanda ubwo yavugaga ku itangazo rya RDF kuri M23
IG iradureze pe
Minisitiri Okello yibasiye u Rwanda ubwo yavugaga ku itangazo rya RDF kuri M23
IG iradureze pe
Minisitiri Okello yibasiye u Rwanda ubwo yavugaga ku itangazo rya RDF kuri M23
Shahu ntimukigire nkaho ntacyo muzi hanyuma se uwo mubano mwiza usanzwe uhari da???
Minisitiri Okello yibasiye u Rwanda ubwo yavugaga ku itangazo rya RDF kuri M23
Shahu ntimukigire nkaho ntacyo muzi hanyuma se uwo mubano mwiza usanzwe uhari da???