Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Israel Mbonyi amusaba ko ya kwimura aho azakorera igitaramo, kubera ubwinshi bw’abantu.
Ni igitaramo Israel Mbonyi yise “Icyambu season 3” kizaba kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2024 kikabera muri BK Arena, aho azaba ari inshuro ya Gatatu iki gitaramo kiba.
Ku bwa Minisitiri Nduhungirehe, arasaba Mbonyi ko iki gitaramo yagikorera muri sitade Amahoro kubera ko abafana be bamaze kuba benshi bakaba bakuzura BK Arena bakabura aho bicara.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ati: “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri sitade Amahoro.
“BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakiristu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza.”
Mu gihe Mbonyi ari kwitegura igitaramo cyo kuri Noheli, mbere yaho afite ibindi bitaramo bibiri bizabera muri Tanzania ku wa 02-03 Ugushyingo 2024 i Dar es Salaam.


