Ministitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, CG Dan Munyuza uyobora Polisi na Col Jeannot Ruhunga uyoboye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, bari mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya.
Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda avuga ko aba bayobozi bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya polisi ndengamipaka izwi nka Interpol yabaye guhera kuri uyu wa 23 kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2021.
Iyi nama izafatirwamo ibyemezo bitandukanye, ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byayitabiriye, uburyo bw’imikorere hamwe n’amatora ya komite nshingwabikorwa ya polisi ndengamipaka.


