Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko ‘kubwiza ukuri’ abarimo Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kubwiza ukuri abarimo abakuru b’ibihugu by’akarere bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje ko bashaka kurubohora.

Ni ubutumwa Minisitiri Utumatwishima yatanze yifashishije urubuga rwe rwa X.

Yasaga n’ukomoza kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uheruka gutangaza ko we na RDC bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu rwego rwo kubohora urubyiruko rwarwo rwabaye “imfungwa mu karere.”

Byari nyuma yo kugaragaza ko u Rwanda rufite “abayobozi babi” bateza umutekano muke mu karere binyuze mu kugaburira imitwe yitwaje intwaro.

Minisitiri Utumatwishima mu butumwa yageneye urubyiruko ayoboye, yabasabye gukomeza kubwiza ukuri abakomeje kuvuga nabi Perezida Paul Kagame ndetse no gufata umukoro wo kwitegura [kurwanirira igihugu mu gihe byaba bibaye ngombwa].

Yagize ati: “Rubyiruko, mu myaka 30 ishize urubyiruko rw’u Rwanda twahawe amahirwe aduha: ubuzima bwiza no kugira uruhare mu buzima bwose bw’igihugu. Uwabiduhaye ni Paul Kagame. Mukomeze mubwize ukuri abakomeje kuvuga nabi Perezida wacu n’u Rwanda, kandi biduhe umukoro wo kwitegura.”

Hagati aho kuva ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bakomeje kwamagana no guha gasopo Perezida Ndayishimiye, bamusaba “kureka kugirira impuhwe nk’izabihehe Abanyarwanda” ahubwo akita ku baturage b'”igihugu cye kiri mu bya mbere bikennye ku Isi”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko ‘kubwiza ukuri’ abarimo Ndayishimiye
    ugeze mubindi bihugu cyane cyane ibya Africa nibwo wamenya ibyiza by’u Rwanda. uyu muperezida General Ndagara ibibazo by’uburundi byamurenze none arimo gushaka urwitwazo
    kwanza uyu ni umugaragu w’inda
    mumumbarize: FDLR imaze imyaka ingahe muri DRC? imaze kwica abantu bangahe murwanda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *