Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Ku wa Gatanu yakiriye ndetse anagirana ibiganiro n’Umuraperi Bushali.
Aba bombi bahuye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri Utumatwishima yari yagaragaje ko yifuza kuba yahura n’uriya muhanzi bakamenyana.
Ku wa 28 Ukuboza Minisitiri w’Urubyiruko avuga ku butumwa bw’uwitwa No_ Brainer watumiriraga abantu kwitabira ibitaramo birimo icyo Bushali azamurikiramo Album ye, yasabye uriya musore usanzwe uzwi ku rubuga rwa X ko yazajyana Bushali kuri Minisiteri y’Urubyiruko we na Minisitiri bakamenyana.
Ati: “Ariko Bushido yaravuze ngo Utumatwishima ni umu-mama 😅😠Bushali uzamuzane kuri Minisiteri tumenyane.”
Bushali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Yago Pon Dat cyabereye muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023, yabajijwe n’abanyamakuru niba yamenye ko mu bacyitabiriye harimo na Minisitiri Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima asubiza ko atari abizi.
Uyu muraperi yabanje kubaza niba Utumatwishima yaba ari umu-’mama’, asobanurirwa n’umunyamakuru ko ari umugabo.
Nyuma yo kubisobanurirwa yavuze ko ”ntabwo nari nzi ko ahari. Ndanamusuhuje papa wanjye. Iki kiganiro nakireba azamfashe nanjye duhure nkeneye inama z’aba-papa baba baturusha ibintu byinshi.”
Bushali nyuma yo guhura na Minisitiri yavuze yabanje kumubwira ko atari amuzi, ariko yishimira ko ibyabaye byatumye bahura.
Minisitiri Dr. Utumatwishima we ku rundi ruhande yabwiye Bushali ko yari asanzwe ari umufana w’umuziki we ndetse yishimiye kumubona mu gitaramo cya Yago.
Yamubajije kandi impamvu album ye ikomeje gutinda nyamara amaze igihe ayirarikira abakunzi be, Bushali amubwira ko byatewe n’uko hari sosiyete icuruza umuziki yo hanze yifuza kuyigura ndetse ko ari yo yamutegetse uburyo ayisohoramo bityo ikaba ari yo mpamvu yahereye ku ndirimbo ‘Igeno’.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye Bushali amubwira ko bashyigikiye ibikorwa bye mu muziki ndetse ko biteguye kumufasha no kumushyigikira.
Ni Bushali kandi wavuze ko yemerewe inkunga y’aho azamurikira album ye nshya yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziyigize.


