Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko ashishikajwe n’igitekerezo cya Tom Close cyo gutegura igitaramo gisimbura icyo Tems yari yiteguye gukorera i Kigali. Yemeye ko Minisiteri izafatanya na Tom Close mu gutegura iki gitaramo.
Hashize iminsi umuhanzi Tems atangaje ko asubitse igitaramo yari yiteguye gukorera muri BK Arena tariki ya 22 Werurwe 2025 bitewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.
Icyemezo cy’uyu muhanzi cyatumye abenshi bararakara ndetse bamutera imijuguju bamwibutsa ko guhuza umuziki n’ibintu bya politike bidakwiye muri iyi minsi.
Abakunzi b’umuziki bamwibukije ko u Rwanda rwari rwiteguye kumwakira kandi rutunganye, ariko Tems yagaragaje ko yari afite ubwoba bw’uko abantu batazaza kumushyigikira muri iki gitaramo.
Ibyo byakozwe na Tems byatumye Tom Close atanga igitekerezo cyo gutegura igitaramo gisimbura icyo Tems, kikazaba ku itariki yari yiteguye gukora kandi kikazabera muri BK Arena.
Iki gitekerezo cyakiriwe neza n’abantu benshi kandi Minisitiri Utumatwishima yemeje ko azagishyigikira. Yavuze ko azafatanya na Tom Close mu gutegura iki gitaramo, ariko akaba ari umwanya wo kwigisha abahanzi b’abanyamahanga kutita ku bihuha bya politike.
Ati: “Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye. Tuzafatanya. Abahanzi b’Abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha n’urujijo muri iki kibazo kiri mu Karere.”
Minisitiri yongeyeho ko igitaramo cyakomeza gutegurwa ariko akaba ari ni umwanya wo kwigisha abahanzi bo mu mahanga kudahura n’ibibazo bya politike, kuko benshi ntaho bigaragara.


