Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda Kurhenga, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya.
Uyu muyobozi yitabiriye inama y’umutekano ku rwego mpuzamahanga itegurwa na Leta y’u Burusiya, izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security), yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu birenga 30 bisanzwe ari inshuti z’iki gihugu.
Minisitiri Kabanda yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama yatangiye kuri uyu wa 16 Kanama 2022, yibanda ku kibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC n’intambara ingabo za Leta zirimo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 10 nyuma y’aho Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa 15 Kanama ubwo yari ayoboye inama y’igisirikare yahawe izina rya Army-2022, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guha intwaro zigezweho ibindi by’inshuti byo muri Latin America, Asia no muri Afurika.
Putin yagize ati: “Twiteguye guha inshuti zacu intwaro zigezweho cyane, guhara ku ntoya kugeza ku modoka z’intambara, artillery zo kuhangana n’ibitero byo mu kirere n’indege zitagira abapilote.”
Inama ya MCIS itegurwa na Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya. Yitabirwa n’abahagarariye ibihugu byabo mu rwego rw’umutekano.

4 Responses
Minisitiri w’ingabo wa RDC ari mu Burusiya
mbisubiremo muzabona DRC nayo ibaye ikibuga cy’imirwano. ntushobora gukorana na Russia na USA mugihe kimwe. kandi DRC bose barayishaka, njye mbiteze amaso
Minisitiri w’ingabo wa RDC ari mu Burusiya
DRC irambabaje yo igiye kuba field of fire. To serve two masters at once? DRC will see the result. Mbabajwe nuko bazabidushoramo gusa intare zakwesurana ibyatsi tukahababarira