Kuri uyu wa 17 Kanama, 2015 ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rusizi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasuye ikibuga cy’Indege cya Kamembe kimaze ukwezi gitangiye gukora.

Nyuma yo gusura ibyumba bitandukanye bigize iyi nyubako no gusobanurirwa serivisi zitangirwa aho, Minisitiri w’Intebe yishimiye uko imirimo yo kuvugurura iki kibuga yagenze ndetse agaragaza ko imikorere yacyo ishimishije ugereranije na mbere.

Umuyobozi w’ikibuga cy’indege yavuze servise zabo zigenda neza uretse kuba ubu bagira abagenzi benshi bigatuma bamwe basigar.ati: ”kubera ko indege ya Rwandair iza rimwe kumunsi hari n’igihe abagenzi basigara biryo nabo bakaba bifuza ko hakongerwa ingendo z’ingenge kugirango barusheho gutanga service zinoze.”
Nyuma yo kubwirwa ko ikibuga cyakira abagenzi benshi bigatuma rimwe na rimwe bamwe basigara, Anastase Murekezi yagize ati:
“Niba bigaragara ko indege yabaye nto ugereranyije n’abagenzi bagana iki kibuga, hakwiye kwiga uburyo ingendo zakongerwa maze abakoresha iki kibuga bose bagahabwa serivisi nziza”.

Amaze gusura ikibuga cy’indege, urugendo yarukomereje kuri Kivu, I hoteli yo mu rwego rw’inyenyeri 4 iri kubakwa muri aka Karere, hagamijwe kongera ubukerarugendo mu by’amahoteli.

Iyi hoteli izuzura mu muri Kanama 2016 itwaye akayabo ka miliyari 14 frws, izaba ifite ibyumba 76 byo kuraramo ndetse n’ibyumba bibiri by’inama bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 kimwe.

Umukuru wa Guverinoma yishimiye uko imirimo y’iyi hoteli igenda anasaba ko yakwihutishwa nyuma y’igihe kirekire yamaze yarahagaze.
Kureba andi mafoto https://www.flickr.com/photos/primature/albums/72157657400644565
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com,Photos Primature


