Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza aramenyekana mu masaha make

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza aramenyekana kuri uyu wa Mbere, saa saba zo mu Rwanda.

Uyu muyobozi arava hagati ya Liz Truss na Rishi Sunak bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs.

Gusa ariko, Liz Truss wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Boris Johnson, ni we uhabwa amahirwe menshi.

Ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Mbere ku isaha yo mu Rwanda nibwo hamenyekana Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, akazahurira n’Umwamikazi Elisabeth II muri Ecosse kuri uyu wa Kabiri mbere yo gushyiraho Guverinoma.

Minisitiri w’Intebe mushya utorwa araba abaye uwa kane u Bwongereza bugize uhereye mu 2015.

Truss mu migabo n’imigambi ye, avuga ko agomba gukemura ikibazo cy’igiciro cy’imibereho gikomeje kwiyongera mu Bwongereza ndetse yavuze ko natorwa, mu cyumweru kimwe azashyira hanze gahunda igaragaza ingamba afite mu kugabanya ibiciro by’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

Hejuru y’ibibazo byatejwe na Covid-19, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza aje guhangana n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse no gusubira inyuma k’ubukungu bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *