Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yasanishije ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’icyo muri Ukraine iri mu ntambara.

Uyu muyobozi uri mu ruzinduko muri RDC hamwe n’Umwami Philippe w’u Bubiligi n’umwamikazi we Mathilde guhera ku wa 7 Kamena 2022, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Yagize ati: “Buri gihugu gifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bw’ubutaka bwacyo. Ibi tubizi neza i Burayi uyu munsi iyo tuvuga ku kibazo cya Ukraine. Buri wese avuga ko ubusugire bw’ubutaka bwayo bugomba kubahwa. Ntabwo mbona ko hari itandukaniro na hano muri RDC.”

De Croo yavuze ko Leta ya RDC ikwiye gusaba ibihugu bituranyi kubaha ubutaka bwayo. Ati: “Mufite uburenganzira wo gusaba abaturanyi banyu kubaha ubutaka bwanyu. Mufite uburenganzira bwo kubwira buri wese, mugasaba abaturanyi gukora iby’ingenzi byatuma byirinda guteza umutekano muke mu gihugu cyanyu. Ndabisobanura neza, mugomba gusaba abaturanyi gukora inshingano yabo.”

Minisitiri w’Intebe De Croo, yijeje Leta ya RDC ko nibigenza uko yayisabye, u Bubiligi na bwo bwiteguye gushyiraho uruhare rwabwo kugira ngo abaturanyi bubahirize inshingano.

Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe Ukraine imaze amezi atatu arenga iri mu ntambara n’u Burusiya buyigabaho ibitero guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Ni mu gihe kandi mu burasirazuba bwa RDC hakomeje imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23, guverinoma yita umutwe w’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine
    Ngaho. Sibwo nawe bamucuritse ko u Rwanda rwateye Congo akabyemera?

  2. Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine
    Ngaho. Sibwo nawe bamucuritse ko u Rwanda rwateye Congo akabyemera?

  3. Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine
    Bivuze ko U BUBILIGI bwiteguye guha RDC imbunda zo kurasa ku baturanyi? Cyangwa kurasa kubanye CONGO baharanire uburenganzira bwabo. Aha yaba yibagiwe kubwira FELIX ko ariko buri mu nya CONGO afite uburenganzira bungana n’ubw’undi mu gihugu cye. Erega no muri UKRAINE hari abanyagihugu bavuga icyiRUSSIA bahohoterwa. Ari uko bimeze, ubwo ibibazo byaba bisa.

  4. Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine
    Bivuze ko U BUBILIGI bwiteguye guha RDC imbunda zo kurasa ku baturanyi? Cyangwa kurasa kubanye CONGO baharanire uburenganzira bwabo. Aha yaba yibagiwe kubwira FELIX ko ariko buri mu nya CONGO afite uburenganzira bungana n’ubw’undi mu gihugu cye. Erega no muri UKRAINE hari abanyagihugu bavuga icyiRUSSIA bahohoterwa. Ari uko bimeze, ubwo ibibazo byaba bisa.

  5. Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine
    Ubwo rero ukuntu abanyekongo batekereza hafi ubwo barikumva uwo mubirigi atagiye kubashora mu muriro none se ko ikibazo kiri muri kongo ari cyabakongomani ubwabo bashatse uko bumvikana na bariya ba nyamurenge ngewe M23 ndayishyigikiye

  6. Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasanishije ikibazo cyo muri RDC n’icya Ukraine
    Ubwo rero ukuntu abanyekongo batekereza hafi ubwo barikumva uwo mubirigi atagiye kubashora mu muriro none se ko ikibazo kiri muri kongo ari cyabakongomani ubwabo bashatse uko bumvikana na bariya ba nyamurenge ngewe M23 ndayishyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *