Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arateganya kuza mu Rwanda yitwaje impano y’inka 200

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Buhinde aravuga ko ubwo kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu azaba aza mu Rwanda azaza yitwaje impano y’inka 200 azatanga mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Gahunda ya Girinka (igamije ko buri muryango utifashije ugira inka yo kuwufasha) yatangijwe na Perezida Kagame mu 2006. Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Ntara y’Uburasirazuba akazaboneraho no gutanga impano y’inka azaza yitwaje nk’uko tubikesha Indianexpress.

Umunyamabanga muri minisiteri ishinzwe imibanire mpuzamahanga, TS Tirumurti, wakomeje gukurikiranira hafi imyiteguro y’uruzinduko rwa PM Modi mu Rwanda, yavuze ko iki ari ikintu cy’ingenzi muri gahunda ya Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi uzanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, azanashimira Abanyarwanda mu izina ry’u Buhinde kubera ko muri jenoside nta Muhinde wabaga mu Rwanda wishwe cyangwa ngo akomeretswe.

Bwana Tirumurti akaba yashimangiye ko gutanga inka bitazaba biri mu rwego rw’inkunga y’ubukungu ahubwo bizaba biri mu rwego rwo gushimira u Rwanda ko rufata neza Abahinde barutuyemo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *