Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yagiriye uruzinduko mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, aho uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ari kumwe na Perezida Kagame, Narendra Modi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ko mu gihe cya vuba u Buhinde buzafungura ambasade mu Rwanda, ejo ku wa kabiri akaba azasura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Kigali.
Hateganyijwe kandi ko Narendra Modi azasura akarere ka Bugesera ari naho azatangira inka 200 zo gushyigikira gahunda ya Girinka.
Narendra Modi azasura umudugudu w’ikitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, nyuma anitabire inama y’Ihuriro ry’abashoramari b’u Buhinde n’ab’u Rwanda.

Perezida Kagame akaba yamushimiye kuba yazanye n’abashoramari bo mu Buhinde bakaba bazagirana ibiganiro n’abo mu Rwanda, anamushimira inkunga inkunga atera u Rwanda cyane cyane gahunda ya Girinka.
Agira ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, tugushimiye inkunga ukomeje gutera gahunda ziteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane Gahunda ya Girinka. Twishimiye ko mwazanye n’abashoramari n’abikorera, abikorera bo mu Rwanda no mu Buhinde bakaba bazagira amahirwe yo kuganira ku buryo bakorana ku munsi w’ejo,…”.
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye ko Min. w’Intebe Narendra Modi yitabiriye ubutumire, ati “Ku giti cyanjye, nshimishijwe cyane no kuba dukomeje kubaka uyu mubano’.
Narendra Modi abaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda akaba yakiriwe mu Rwanda nyuma y’uko na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ahasoreje urwo yari yahagiriye rw’iminsi ibiri, na we akaba ari Perezida wa Mbere w’iki gihugu wari usuye u Rwanda.





